25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeMadamu Jeannette Kagame yakiriye Umwamikazi wa Lesotho, baganira ku bufatanye mu burezi,...

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Umwamikazi wa Lesotho, baganira ku bufatanye mu burezi, ubuzima n’urubyiruko

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Masenate Mohato Seeiso, Umwamikazi w’umwami King Letsie III wa Lesotho, mu ruzinduko rwe ari kugirira mu Rwanda. Yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, mu biro bya Imbuto Foundation.

Uru ruzinduko rugamije gusangira ubunararibonye no gushimangira ubufatanye hagati ya Imbuto Foundation n’Ubwami bwa Lesotho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Umwamikazi Masenate Mohato Seeiso ari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, aho yitabiriye gahunda zitandukanye zigamije gukomeza imikoranire hagati ya Lesotho na Guverinoma y’u Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru, Umwamikazi Masenate yashimye uburyo u Rwanda rwubakiye sisiteme ifasha igihugu kubona inkingo mu buryo bwihuse iyo rubikeneye, avuga ko ari urugero rukomeye ku bihugu byo mu karere.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima wa Lesotho, Elibe Mochoboroane, yavuze ko igihugu cye cyungukiye byinshi mu kohereza abakozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda kugira ngo bigire kuri gahunda zubakiye ku iterambere n’imiyoborere myiza.

Uru ruzinduko rwa Masenate Mohato ruri mu bikorwa bigamije gushimangira amasezerano y’imikoranire (General Cooperation Agreement) yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho mu Ukwakira umwaka ushize, agamije kwagura ubufatanye bwibanda ku nyungu z’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye mu 1983, ukomeza kubakirwaho ku bwubahane n’ubufatanye. Ubwami bwa Lesotho, bwashinzwe n’Umwami Moshoeshoe I mu myaka irenga 200 ishize, bukaba bukomeje kurangwa n’amahoro n’umutekano mu bihe bitandukanye kugeza uyu munsi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here