Akarere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kongereye kwinjira mu mwijima w’intambara, nyuma y’uko ibisasu byarashwe n’indege z’igisirikare cya RDC byahitanye abantu b’inzirakarengane, bikomeretsa abandi benshi, mu gikorwa cyateye impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage.
Nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe Médecins Sans Frontières (MSF), ibi bisasu byaguye mu gace ka Mont Ngaliema, Masisi-centre, ku wa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026, bihitana abantu bane ako kanya, mu gihe abandi 42 bakomerekejwe, barimo abagore n’abana benshi.
Abakomerekejwe bose bahise bajyanwa mu bitaro bya Masisi, aho bari kwitabwaho n’abaganga b’aho ndetse n’amatsinda ya MSF, akomeje gukora mu bihe bigoye byatewe n’intambara idacogora.
Amakuru yatangajwe na MSF agaragaza ko igisasu cyaturutse ku ndege idafite abapilote (drone) ikoreshwa n’ingabo za Leta ya RDC. Icyo gisasu cyaguye mu gace gatuwemo n’abaturage basanzwe, bituma inzu nyinshi zangirika, abandi bakaba bagize ihungabana rikomeye.
Abaturage baganiriye n’abanyamakuru bavuga ko ubwoba bwabaye bwinshi, kuko nta we ukimenya igihe igisasu gishobora kongera kugwa, cyane ko imirwano ikomeje kwiyongera hafi yabo.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twari mu ngo zacu, abana bari gukinira hanze. Twumvise urusaku rukomeye, duhita tubona amaraso n’abantu baryamye hasi.”
Mu itangazo rikomeye ryashyizwe ahagaragara na MSF, iri shyirahamwe ryagaragaje impungenge zikomeye ku kutubahirizwa kw’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
MSF yagize iti: “Mu burasirazuba bw’igihugu hose, abaganga bacu bakomeje kubona ibikorwa by’ubugome ku baturage, no kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije kubarinda no gutanga ubufasha bw’ubuvuzi n’imibereho. Turasaba impande zose ziri mu mirwano guhagarika ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
Iri tangazo rije mu gihe MSF imaze iminsi itanga umuburo ku ngaruka z’intambara zirimo ibisasu, indege za gisirikare, n’intwaro ziremereye, bikomeje kwibasira abaturage aho kurinda ubuzima bwabo.
Masisi iri mu turere tumaze igihe ari indiri y’imirwano ikaze, ihuza AFC/M23 n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo. Iyi mirwano imaze gutuma ibihumbi by’abaturage bahunga, abandi bagatakaza ababo n’imitungo yabo.
Abasesenguzi bavuga ko ikoreshwa ry’indege n’amasasu aremereye mu bice bituwe n’abaturage risobanura kudaha agaciro ubuzima bw’abasivili, kandi bikaba bishobora gutuma umubare w’abahitanwa n’intambara urushaho kwiyongera.
Kuri ubu, abatuye Masisi bavuga ko ubuzima bwahagaze: amashuri yarafunzwe, amasoko ntagikora neza, ubuvuzi bwaragoranye, naho abana n’abagore bakaba babayeho mu bwoba bw’igihe kirekire.
Benshi baribaza niba hari igisubizo cya politiki n’umutekano kizigera kiboneka, cyangwa se niba Masisi izakomeza kuba urwibutso rw’aho abasivili bahinduwe ibitambo by’intambara batagizemo uruhare.



