Umujyi wa Masisi wongeye kwibona mu marira n’ubwoba nyuma y’ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hifashishijwe drones z’intambara, bikica abaturage b’abasivile kandi bikangiza imitungo yabo.
Ibi bitero byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, mu gihe umujyi wa Masisi umaze umwaka urenga ugenzurwa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Amakuru aturuka mu baturage n’abayobozi ba AFC/M23 avuga ko izi drones zarashwe mu bice bituwe cyane n’abasivile, bigatuma hapfa abantu badafite aho bahuriye n’imirwano.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imibare y’ibanze igaragaza ko abantu batandatu b’abasivile bamaze kumenyekana ko bishwe, mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye, bamwe muri bo bajyanwa mu bigo nderabuzima biri muri Masisi n’utundi duce duhana imbibi.
Amafoto n’amashusho Kanyuka yashyize ku rubuga rwa X (Twitter) yerekana imirambo y’abantu byibura batatu, barimo umugore, umugabo n’umwana muto, ibintu byateje uburakari n’agahinda mu baturage.
Andi mashusho agaragaza amazu y’abaturage yasenywe n’izi drones, aho bamwe basigaye nta kintu na kimwe bafite cyo kwifashisha.
Ibi bitero bya drone byabaye mu gihe ku gitondo cyo kuri uwo munsi, AFC/M23 yari imaze amasaha ihanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, zirimo FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. Imirwano ikomeye yabereye cyane mu gace ka Gasenyi, gaherereye mu ntera igera ku bilometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma.
Amakuru yizewe avuga ko FARDC ikomeje gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu rwego rwo kugerageza kwisubiza Masisi n’utundi duce twinshi twagenzurwa na AFC/M23, ariko izi ngamba zigakorwa hatitawe ku buzima bw’abaturage.
AFC/M23 yatangaje ko ikoreshwa rya drones mu bice bituwe cyane n’abasivile ari icyaha cy’intambara, isaba imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) gukora iperereza ryigenga ku byabereye i Masisi.
Iri huriro rinashinje Leta ya Kinshasa gukomeza kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, aho riyishinja kwibasira abaturage mu rwego rwo kubatera ubwoba no kubashyiraho igitutu kugira ngo bihindure uruhande.
Hagati aho, abaturage ba Masisi bavuga ko babayeho mu bwoba bukabije, bamwe bahitamo guhunga mu midugudu yo mu nkengero z’umujyi, abandi bakigira inama yo kuguma mu nzu zabo n’ubwo nta mutekano uhari.
Umwe mu baturage yagize ati: “Drones ziraturuka hejuru, ntitubona aho duhungira. Abana, abagore n’abasaza ni bo bari kwicwa, nta n’umwe ubatabara.”
Mu gihe imirwano n’ibitero bya drone bikomeje, ikibazo cy’umutekano muke muri Masisi n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kirushaho gufata indi ntera, kikaba gikomeje gusiga abaturage ari bo ba mbere bahura n’ingaruka z’intambara.



