Akarere ka Masisi, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kongeye kugarukamo imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’abo mu ihuriro rya Wazalendo rirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, itangira ahagana Saa Kumi n’Ebyiri, mu gace ka Kazinga.
Ni imirwano yakomeje kumvikana mu bice bitandukanye bihana imbibi n’aho, ituma abaturage benshi bagira ubwoba bongera guhunga.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC, intandaro y’iyi mirwano ni igitero cyagabwe na Wazalendo ku birindiro bivugwa ko bigenzurwa na AFC/M23, hagakoreshwa imbunda ziremereye n’izoroheje.
Abaturage baho bavuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye igihe kirekire, rugaragaza ubukana bw’iyo mirwano.
Abatuye hafi y’aka gace batangaje ko Wazalendo iri kugerageza kuburizamo umugambi wa AFC/M23 wo kwagura ibice igenzura, cyane cyane muri gurupoma ya Nyamaboko ya mbere n’iya kabiri, ahavugwa nk’ahari mu byago byo kwigarurirwa burundu n’uyu mutwe.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe umutekano muri Masisi wari umaze iminsi uri mu kaga, cyane cyane nyuma y’igitero cyagabwe n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ku itariki ya 2 Mutarama 2026 mu isantere ya Masisi. Icyo gitero cyagabwe mu gace gatuwe n’abaturage, kigahitana abasivile batandatu, mu gihe abandi 41 bakomerekeye muri icyo gikorwa.
Ibyo bikorwa byamaganywe bikomeye n’ihuriro rya AFC/M23, ryashinje FARDC kugaba ibitero bidahitamo mu baturage, ndetse n’ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) bwagaragaje impungenge ku ngaruka izo ntambara zigira ku baturage b’inzirakarengane.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bavuga ko gukomeza gusakirana kw’imitwe itandukanye irwanira mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje gushyira mu kaga inzira zose z’amahoro, mu gihe abaturage bakomeza kwishyura ikiguzi kinini cy’intambara itagaragaza iherezo.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruragira itangazo rirambuye rutanga ku byabereye i Kazinga, ariko amakuru avuga ko umutekano ukomeje kuba muke, bityo hakaba impungenge ko imirwano yakongera kwaduka mu masaha cyangwa iminsi iri imbere.



