33.2 C
Africa
Donderdag, Desember 18, 2025
HomeIbyamamareMavado na Shenseea baje i Kigali ku nshuro ya mbere: Ibyishimo ku...

Mavado na Shenseea baje i Kigali ku nshuro ya mbere: Ibyishimo ku bakunzi ba Dancehall, igitutu ku myiteguro ya The Ben na Bruce Melodie?

Date:

Related stories

Amakuru mashya: U Rwanda n’u Burundi mu biganiro byo guhosha umwuka mubi umaze imyaka.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugarukwaho mu biganiro...

AFC/M23 yafashe indi midugudu itatu nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe urujijo rukomeje ku kuva muri Uvira

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kuvugwa nk’inzira ishobora kugabanya...

Sheilah Gashumba yibajije impamvu Polisi ya Uganda ihiga abari kuri TikTok aho guhiga abagizi ba nabi

  Sheilah Gashumba, umwe mu banyamideli n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Mu gihe Abanyarwanda bitegura gusoza umwaka wa 2025 no kwakira uwa 2026, Kigali igiye kwandika amateka mashya mu myidagaduro yakira ku nshuro ya mbere abahanzi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga bakomoka muri Jamaica, Mavado na Shenseea. Aba bombi biteganyijwe bazaza gutaramira mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 30 Ukuboza 2025, mu rwego rwo gusoza umwaka mu byishimo.

Iki gitaramo kiri mu murongo wo gukomeza kuzamura Kigali nk’umujyi uri kwihutisha izina ryawo ku ikarita y’ibitaramo mpuzamahanga, aho abakunzi b’umuziki bazahura n’injyana za Dancehall zamamaye ku Isi yose.

Nubwo ari ubwa mbere bazataramira i Kigali, Mavado na Shenseea si amazina mashya ku bakurikirana umuziki. Bombi bamaze imyaka irenga 15 bagira uruhare runini mu guteza imbere Dancehall, bakayihuza n’indi njyana nka Hip Hop, Pop na Afrobeat, bigatuma igera ku rwego mpuzamahanga.

Mavado yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Settle Down, ndetse akigaragaza ku rwego rwo hejuru mu 2013 ubwo yakoranaga na Nicki Minaj indirimbo Give It All To Me, yamwinjije mu ruhando rw’abahanzi bafite izina rikomeye ku Isi.

Ku rundi ruhande, Shenseea yakomeje kwiyubakira izina rikomeye mu ndirimbo nka Dolly, Blessed n’izindi, mu gihe indirimbo ye Hit & Run yakoranye na Masicka na Di Genius yamuhesheje igikundiro kidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni icyenda kuri Instagram.

Amakuru yizewe avuga ko aba bahanzi batumiwe mu Rwanda ku bufatanye n’inzego za Leta, mu rwego rwo guha Abanyarwanda n’abatuye Kigali amahirwe yo gusoza umwaka wa 2025 mu byishimo bidasanzwe, binyuze mu gitaramo kizabera muri BK Arena.

Nubwo iki gitaramo cyakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, cyazamuye impaka ku ngaruka gishobora kugira ku kindi gitaramo gikomeye giteganyijwe hafi y’iyo tariki. Ku wa 1 Mutarama 2026, The Ben na Bruce Melodie biteganyijwe ko bazataramira muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben kizwi nka “The Nu-Year Groove”.

Amakuru ahari avuga ko The Ben yari yasabye BK Arena iminsi itatu yo kwitegura, kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2025, harimo gushyiraho ibyuma, imyitozo n’igeragezwa ry’amajwi. Mu masezerano (Contract) yagiranye n’abashinzwe inyungu za Bruce Melodie, harimo ingingo ivuga ko bombi bagomba gukora Sound Check ku wa 30 Ukuboza saa kumi z’amanywa.

Icyakora, kuba uwo munsi ari wo uzaberaho igitaramo cya Mavado na Shenseea, byatumye hibazwa niba aya masezerano ashobora gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye, kuko BK Arena izaba yakiriye imbaga y’abafana bitegura igitaramo mpuzamahanga.

Ibi byazamuye ikibazo gikomeye: ese iki gitaramo cya Mavado na Shenseea ni amahirwe yo gusunika Kigali ku rwego rwo hejuru mu myidagaduro mpuzamahanga, cyangwa ni igisitaza ku myiteguro ya The Ben na Bruce Melodie, cyane cyane mu bijyanye n’igihe n’imicungire y’ahabera ibitaramo?

Abasesenguzi mu myidagaduro bemeza ko kwakira ibitaramo bikomeye byegeranye ari ikimenyetso cy’uko isoko ry’imyidagaduro nyarwanda riri kuzamuka no kwaguka. Gusa, banashimangira ko bisaba igenamigambi rinoze, imikoranire myiza n’itumanaho rifunguye hagati y’abahanzi, abategura ibitaramo n’ibigo byakira ibirori.

Mu gihe iminsi igenda yegereza, amaso y’abakunzi b’umuziki ahanzwe i Kigali, aho hitezwe iminsi ikurikiranye yuzuyemo umuziki, ibyishimo n’impaka zizagaragaza aho imyidagaduro nyarwanda igeze n’aho igana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here