31.4 C
Africa
Vrydag, Maart 6, 2026
HomeImyidagaduroMaze imyaka 20 mu muziki Nyarwanda ariko ndacyirengagizwa — P-Fla anenga ifoto...

Maze imyaka 20 mu muziki Nyarwanda ariko ndacyirengagizwa — P-Fla anenga ifoto ya Diamond Platnumz iri muri Arena

Date:

Related stories

Amagana y’Abihinduje Igitsina Basabwe Gusubirishamo Indangamuntu Zigaragaza Ibitsina Bahawe Bakivuka

Amagana y’abantu bihinduje igitsina (transgender) n’abiyumva mu byiciro bitari...

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

 

Umuraperi P-Fla yatangaje ko atishimiye kuba muri BK Arena hamanitse ifoto ya Diamond Platnumz, umuhanzi wo hanze y’u Rwanda, mu gihe we umaze imyaka irenga 20 mu muziki nyarwanda atigeze ahabwa icyubahiro nk’icyo.

Ibi P-Fla yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo ‘Icyumba cya Rap’, kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri. Yavuze ko bitumvikana uburyo abahanzi bo hanze bahabwa agaciro gakomeye mu Rwanda, mu gihe ab’imbere mu gihugu bakirengagizwa.

Ati:”Nagiye muri BK Arena nsanga hamanitse ifoto ya Diamond Platnumz, mu gihe njyewe w’umunyarwanda umaze imyaka isaga 20 mu muziki nta foto yange irimo.”

P-Fla yahurije ku mugambi na mugenzi we Bull Dogg, asobanura ko iterambere ry’uruganda rw’umuziki nyarwanda rishingira ku kwimakaza umuco wo gukunda ibyakorewe mu gihugu, by’umwihariko injyana ya Hip Hop.

Ati:”Iyo ugiye muri Tanzania, ntusanga ifoto y’umuhanzi w’umunyarwanda iriyo, bo bamenye kare ko gukunda ibyawe ari yo nzira y’iterambere.”

Uyu muraperi yanatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya izasohoka umwaka utaha, anizeza abakunzi be ko bazongera kumubona cyane ku rubyiniro, mu buryo burenze uko byagenze uyu mwaka.

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyigeze gusubikwa mu mwaka ushize bitewe n’imvura nyinshi yari yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe kuri Canal Olympia. Kuri iyi nshuro, giteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2025, kikazitabirwa n’abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman, Danny Nanone, Fireman, P-Fla, Green P, Logan Joe, Bruce The 1st, Zeo Trap, Kenny K-Shot, Jay C, Young Grace na Fifi Raya.

AFROVERA.COM

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here