Umuraperi P-Fla yatangaje ko atishimiye kuba muri BK Arena hamanitse ifoto ya Diamond Platnumz, umuhanzi wo hanze y’u Rwanda, mu gihe we umaze imyaka irenga 20 mu muziki nyarwanda atigeze ahabwa icyubahiro nk’icyo.
Ibi P-Fla yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo ‘Icyumba cya Rap’, kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri. Yavuze ko bitumvikana uburyo abahanzi bo hanze bahabwa agaciro gakomeye mu Rwanda, mu gihe ab’imbere mu gihugu bakirengagizwa.
Ati:”Nagiye muri BK Arena nsanga hamanitse ifoto ya Diamond Platnumz, mu gihe njyewe w’umunyarwanda umaze imyaka isaga 20 mu muziki nta foto yange irimo.”
📰 Also Read This:
P-Fla yahurije ku mugambi na mugenzi we Bull Dogg, asobanura ko iterambere ry’uruganda rw’umuziki nyarwanda rishingira ku kwimakaza umuco wo gukunda ibyakorewe mu gihugu, by’umwihariko injyana ya Hip Hop.
Ati:”Iyo ugiye muri Tanzania, ntusanga ifoto y’umuhanzi w’umunyarwanda iriyo, bo bamenye kare ko gukunda ibyawe ari yo nzira y’iterambere.”
Uyu muraperi yanatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya izasohoka umwaka utaha, anizeza abakunzi be ko bazongera kumubona cyane ku rubyiniro, mu buryo burenze uko byagenze uyu mwaka.
Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyigeze gusubikwa mu mwaka ushize bitewe n’imvura nyinshi yari yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe kuri Canal Olympia. Kuri iyi nshuro, giteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2025, kikazitabirwa n’abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman, Danny Nanone, Fireman, P-Fla, Green P, Logan Joe, Bruce The 1st, Zeo Trap, Kenny K-Shot, Jay C, Young Grace na Fifi Raya.
AFROVERA.COM






