Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas – LNG) bwitwa Arctic Metagaz bwarohamye mu Nyanja ya Mediterane, hagati ya Libya n’ibirwa bya Malta, nyuma yo kwibasirwa n’ibiturika byakurikiwe n’umuriro ukomeye. Aya makuru yemejwe n’abategetsi bashinzwe ibyambu muri Libya.
Nk’uko ubutegetsi bw’Uburusiya bubivuga, ubwato bwagabweho igitero n’indege nto zitagira abapilote zo mu nyanja (naval drones) bivugwa ko zoherejwe na Ukraine zivuye ku nkombe za Libya. Icyakora, Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) ntirwigeze rutangaza igitekerezo ku byo rushinjwa, mu gihe ubuyobozi bw’ibyambu bwa Libya bwo bwatangaje ko icyateye iturika n’umuriro kigikorerwa iperereza.
Amakuru yatanzwe n’abategetsi ba Libya avuga ko ubwato Arctic Metagaz bwari bwikoreye toni zigera kuri 62,000 za LNG mbere y’uko buturika, nyuma bukaza kurohamira mu ntera ya kilometero hafi 240 mu majyaruguru y’icyambu cya Sirte.
Minisiteri y’Uburusiya ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yatangaje ko Abarusiya 30 bari bari muri ubwo bwato igihe byaberaga. Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Umutekano wa Malta Byron Camilleri yavuze ko abo bose barokowe kandi bakajyanwa mu bwato bw’ubutabazi, mu gikorwa cyihutirwa cyakozwe n’ingabo za Malta.
Mu ijoro ryakurikiyeho, amashusho ataragenzuwe neza yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko agaragaza ubwato Arctic Metagaz buri gushya cyane mu nyanja nyuma y’icyo gitero cyabaye ku wa kabiri.
Ku wa gatatu mu gitondo, Serhii Sternenko, umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Ukraine ndetse akaba n’umujyanama wa minisitiri w’ingabo, yashyize ahagaragara amafoto avuga ko yerekana ubwo bwato buri muri Mediterane bufite icyuho kinini mu cyumba cya moteri, avuga ko butakiri gusubirana cyangwa gusanwa.
Nubwo ayo mafoto yakwirakwijwe cyane ku mbuga za internet, ntihatanzwe ibisobanuro birambuye ku ho yafatiwe, kandi ntaragenzurwa mu buryo bwigenga n’inzego zitabogamye.
Iki gikorwa cyateje impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja ya Mediterane, cyane cyane ku bwato butwara ingufu za gaz kamere, mu gihe amakimbirane hagati y’Uburusiya na Ukraine akomeje gufata indi ntera.



