Mu gihe gutwara indege byari bimaze igihe bifatwa nk’umwuga w’abantu bake cyane, bisaba amashuri ahambaye n’imyaka myinshi yo kwiga, ubuyobozi bw’ishuri rya Akagera Aviation ryo mu Rwanda buratangaza ko uyu mwuga ushobora kwigwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, bigatuma urubyiruko rwinshi rutangira gukabya inzozi zarwo.
Akagera Aviation ni ryo shuri rukumbi mu Rwanda ryigisha gutwara indege ku rwego rwemewe, rikaba rifite icyicaro ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Ubuyobozi bwaryo buvuga ko buri mwaka bwakira ubusabe bw’abifuza kuryigamo, ariko abemererwa kwiga ari bake cyane, kubera ibisabwa bikomeye n’ubushobozi buke bwo kwakira abanyeshuri benshi icyarimwe.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Akagera Aviation School, Ndayishimiye Joseph, avuga ko buri mwaka hakirwa abatarenze 20 batoranyijwe mu basabye, nyuma yo kunyura mu bizamini bitandukanye birimo iby’indimi, ubumenyi rusange n’ibizamini by’ubuzima. Agaragaza ko gutoranywa bisaba kuba warize nibura amashuri yisumbuye, cyane cyane mu masomo ajyanye n’imibare n’ubumenyi bufasha mu by’ikoranabuhanga.
Abemerewe kwiga bagomba guhagarika andi masomo ya kaminuza baba barimo, bagatangira urugendo rushya rw’imyaka ibiri rwiga gutwara indege. Kuri ubu, benshi muri bo biga kuri buruse ya Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, nubwo hari n’ababyishyurira ku giti cyabo.
📰 Also Read This:
Leta y’u Rwanda iteganya ko mu myaka itatu iri imbere, umubare w’abiga gutwara indege uzikuba gatatu, ukagera hafi kuri 80 buri mwaka. Ibi bijyanye n’icyerekezo cyo kwagura urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko binyuze muri sosiyete y’indege y’igihugu, RwandAir, ikomeje kwagura ingendo n’indege zayo.
Amasomo atangwa muri Akagera Aviation ahesha abayarangije impamyabushobozi zitandukanye zirimo Commercial Pilot License (CPL) ibemerera gutwara indege za gisivile, Airline Transport Pilot License (ATPL) ibemerera gutwara indege nini z’abagenzi, ndetse n’impamyabushobozi zo gutwara indege z’abantu ku giti cyabo. Uretse amasomo yo gutwara drones amara igihe gito, ayandi yose asaba kwiga cyane, imyitozo ngiro n’isuzuma rikomeye.
Amasomo atangirwa ahanini i Kanombe ku manywa, ariko hari n’imyitozo ngiro imwe ikorerwa mu mahanga, mu rwego rwo guhuza ubumenyi bw’icyo umupilote akora n’ibipimo mpuzamahanga. Kugira ngo uhabwe impamyabushobozi, bisaba gutsinda amasomo yose ku rwego rwasabwe, kuko iyo utabishoboye uhita uhabwa amahirwe yo gukorera mu bindi byerekeranye n’indege, aho kuba umupilote.
Mu myaka 12 ishize aya masomo atangiye gutangirwa mu Rwanda, Abanyarwanda 106 bamaze kuyasoza. Ikidasanzwe ni uko abasoje hafi ya bose bahita babona akazi, cyane cyane muri RwandAir, uretse bake bakorera mu masosiyete yo mu mahanga.
Ku wa 18 Ukuboza 2025, Ishuri rya Akagera Aviation ryahaye impamyabushobozi urubyiruko rw’Abanyarwanda 18 basoje amasomo yo gutwara indege. Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko bose bagiye guhita batangira akazi nk’abapilote muri RwandAir, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu kubaka ubushobozi bw’igihugu mu by’indege.
Bamwe muri abo basoje baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaza ibyishimo n’ishema batewe no kugera kuri izo nzozi, banatanga ubutumwa ku rubyiruko rufite intego yo gutwara indege.
Muhorakeye Alice, umwe mu bahawe impamyabushobozi, agiye kuba umupilote wa karindwi w’umugore muri RwandAir. Muri uyu mwaka, abakobwa babiri bari mu basoje, bakiyongera ku bandi batanu bari basanzwe bakorera iyo sosiyete. Avuga ko gutwara indege bisaba ibirenze gutsinda amasomo.
Ati: “Gutwara indege si akazi koroshye. Gasaba gufata ibyemezo byiza, kwiga cyane no kugira imyitwarire myiza. Kuba uri umukobwa bisaba kongera imbaraga, ariko ndasaba abakobwa bifuza uyu mwuga kwita cyane ku mibare no kudacika intege.”
Yongeraho ko yinjiye mu ndege bwa mbere agiye kuyitwara, agasanga afite ubushobozi bwabyo, bigatuma yumva inzozi ze zararenze uko yazitekerezaga.
Niyonkuru Dominique, ufite imyaka 27, yahembwe nk’uwahize abandi mu gutsinda neza amasomo ya Commercial Pilot License. Avuga ko inzozi zo gutwara indege yazigize akiri muto, akazishyira mu bikorwa amaze kurangiza amashuri yisumbuye.
Ati: “Ubwa mbere natwaye indege byari urugendo rw’iminota 15 gusa, ariko numvise inshingano nini ziri ku mutwe wanjye. Byari ibyishimo bivanze n’ubwoba. Nifitiye icyizere kandi ndashaka kuzabera icyitegererezo abato.”
Semigabo Arnaud Bertin we avuga ko yize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu mashuri yisumbuye, atangira no muri kaminuza, ariko aza kuyihagarika yemerewe kwiga gutwara indege. Agaragaza ko amasomo asaba umwete udasanzwe kuko buri kintu cyose kigomba gusobanurwa neza mbere y’uko indege ihaguruka.
Ibi byose bigaragaza ko mu Rwanda, gutwara indege bitakiri inzozi z’abantu bake cyangwa abaturutse hanze y’igihugu gusa, ahubwo ari amahirwe afunguye ku rubyiruko rufite ubushake, ubwitange n’umurava. Mu gihe igihugu gikomeje kwagura ishoramari mu by’indege, Akagera Aviation ikomeje kuba inkingi y’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’ubwikorezi bwo mu kirere bw’u Rwanda.






