40.5 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruMinembwe abaturage bongeye kugira ikikango  nyuma yo kugabwaho ibitero bya Drone n'...

Minembwe abaturage bongeye kugira ikikango  nyuma yo kugabwaho ibitero bya Drone n’ ingabo za RDC zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage bakomeje kugira ubwoba nyuma y’ibitero bya drone byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi.

Amakuru aturuka mu bice bya Minembwe byibasiwe n’ibi bitero, birimo Rugezi na Mikenke, avuga ko drone zarashe ibisasu mu baturage, zigateza igihombo gikomeye ku mirima n’amazu.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati
“Mu gitondo cya kare, drone z’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zarashe ibisusu bibiri mu baturage bo mu Rugezi. Saa tatu n’iminota 38, izo drone zarashe ibindi bisasu mu gace ka Mikenke.”

Nubwo ubuyobozi butaratangaza ku mugaragaro imibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse, abaturage basaba iperereza ryigenga n’ingamba zifatika zo kubarinda, kuko umutekano mu gace ukomeje kuba mubi.

Ibi bitero byaje byiyongera ku bindi byabaye ku Cyumweru aho drone zarashe ibisasu mu gace ka Rwitsankuku, gatuwe ahanini n’Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drone mu bice bituwe n’abasivili ryongera isura mbi y’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, aho abasivili bakomeje kuba igitambo cy’imirwano n’ibikorwa bya gisirikare.

Abaturage bo muri Minembwe barasaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kubarinda no kugarura umutekano mu gace kabo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here