Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Minembwe, mu misozi y’i Mulenge ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aremeza ko itumanaho rya Vodacom ryahagaritswe by’agateganyo, igikorwa kivugwa ko cyakozwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi.
Nk’uko ayo makuru abivuga, umunara wa Vodacom uherereye ahazwi nka Point Zeroagace karimo ibirindiro bikuru (État-major) by’ingabo za FARDC mu misozi y’i Mulenge,ni wo wahagaritswe gukora. Iyi network yaciwe mu masaha y’ijoro, ahagana saa munani z’ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, iza kongera gukora ahagana saa saba z’amanywa kuri uwo munsi.
📰 Also Read This:
Umwe mu baturage batuye muri ako gace, waduhaye ubuhamya, yagize ati:
“Bari badukatiye network y’umunara wa Vodacom uherereye kuri Point Zero, ariko ubu bongeye kuyirekura.”
Uyu muturage yagaragaje ko guhagarika itumanaho bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ko benshi mu batuye Minembwe bishingikiriza ku mafaranga bohererezwa n’abana n’abavandimwe baba mu mahanga. Gucibwa kwa network bituma serivisi z’imari zihagarara, ubucuruzi bukadindira, bikongera ubwigunge n’agahinda mu gace gasanzwe kabangamiwe n’umutekano muke.
Yakomeje ashimangira ko iki gikorwa gifatwa nk’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyamulenge batuye Minembwe, avuga ko atari ubwa mbere itumanaho rya Vodacom rihagaritswe muri ubu buryo. Ahubwo, asobanura ko ari ikibazo kimaze kumenyerwa, aho network icibwa kenshi mu bihe bitandukanye, bigasiga abaturage mu mwijima w’amakuru n’itumanaho.
Kugeza ubu, agace ka Point Zero, ahari umunara wa Vodacom, karacyagenzurwa n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’iz’u Burundi. Nubwo uwo munara ari wo wifashishwa cyane n’abaturage ba Minembwe, hari n’indi minara yashyizwe mu Minembwe no mu Mikenke; icyakora, iyo nayo ntikoreshwa uko bikwiye kubera ikibazo cy’ibura ry’amavuta (mazutu) akenerwa mu kuyitwara.
Iki kibazo cyo guhagarika itumanaho gikomeje guteza impungenge zikomeye mu baturage no mu bakurikiranira hafi ibibera muri aka gace, kuko itumanaho rifatwa nk’umusingi w’ubuzima bwa buri munsi, ubukungu n’umutekano. Ku baturage ba Minembwe, gucibwa kwa network si ikibazo cya tekiniki gusa, ahubwo ni ugucibwa ku Isi no ku byiringiro byabo.





