Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mutarama 2026 kugeza ubu, agace ka Minembwe kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’itumanaho, nyuma y’uko umunara wa VODACOM wakuweho burundu.
Ibi byatumye abaturage babura uburyo bwo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no gukoresha internet, ibintu byari inkingi ya mwamba mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu munara wari usanzwe uherereye mu gace kazwi nka Point Zero, hafi ya Centre ya Minembwe, kandi ni wo uhuza abaturage n’andi mace y’igihugu ndetse n’isi yose.
Abaturage bavuga ko kuva uyu munara wavaho, ubuzima bwahindutse bubi cyane kuko batakibasha kuvugana n’imiryango yabo, abafatanyabikorwa, abaganga, cyangwa se kugera ku makuru y’ingenzi.
Abatuye Minembwe bavuga ko iki kibazo kitari gusa icy’ikoranabuhanga, ahubwo kiri no mu rwego rw’umutekano n’uburenganzira bw’ibanze.
Bamwe bavuga ko gufunga itumanaho ari uburyo bwo gukumira amakuru ava muri aka gace, bigatuma abaturage basigara mu mwijima w’amakuru, batabona aho batabariza mu gihe hagize ikibazo cyihutirwa.
Hari amakuru avuga ko ikurwaho ry’uyu munara rishobora kuba ryarakozwe ku mabwiriza aturutse i Kinshasa cyangwa se ku bafatanyabikorwa bayo, mu mugambi wo gufungira itumanaho abaturage bo muri Minembwe.
Icyakora, aya makuru ntaramenyekana ku mugaragaro kandi nta rwego rwa Leta cyangwa urwego rw’itumanaho rurarasobanura ibyabaye.
Kugeza ubu, nta tangazo na rimwe ryatanzwe na VODACOM cyangwa inzego za Leta risobanura impamvu y’iki kibazo, icyatumye abaturage bakomeza kwibaza niba ari icyemezo cyafashwe ku bushake cyangwa ikibazo cya tekiniki kitarakemuka.
Abasesenguzi bavuga ko gufunga itumanaho mu gace karimo ibibazo by’umutekano ari ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, n’imibereho rusange.
Bavuga ko itumanaho ari uburenganzira bw’ibanze, bityo ko inzego zibishinzwe zikwiye gutanga ibisobanuro no gushakira igisubizo kirambye iki kibazo vuba na bwangu.
Mu gihe hagitegerejwe igisobanuro n’igisubizo kiva ku nzego bireba, abaturage ba Minembwe bakomeje gusaba ko itumanaho ryasubizwaho, kugira ngo bongere guhabwa uburenganzira bwo kuvugana n’abandi no kugera ku makuru nk’abandi baturage bose.



