21.1 C
Africa
Dinsdag, April 7, 2026
HomePolitikeMinembwe: MRDP-Twirwaneho igabye igitero gitunguranye i Gakenke, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahunga mu...

Minembwe: MRDP-Twirwaneho igabye igitero gitunguranye i Gakenke, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahunga mu kajagari

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026, imirwano ikomeye yamaze igihe gito yabereye mu misozi miremire y’i Mulenge, mu gace ka Gakenke ho muri Minembwe. Amakuru yizewe aturuka aho yabereye yemeza ko habayeho igitero cyihuse hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abo bakorana.

Nubwo iyi mirwano yamaze iminota igera ku icumi gusa, amakuru atangwa n’abaturage bahatuye agaragaza ko yasize igihombo gikomeye ku ruhande rwa FARDC n’abambari bayo, barimo ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko igitero cya MRDP-Twirwaneho cyaje gitunguranye, kigatuma ingabo za leta zisubira inyuma zihunga zerekeza mu mashyamba ari hafi aho.

Umwe mu babonye ibyabaye yagize ati:

“Habaye imirwano ikaze cyane. MRDP-Twirwaneho bateye batunguranye, basatira FARDC n’ingabo z’u Burundi bafatanyije na Wazalendo na FDLR i Gakenke. Byatumye benshi bahunga berekeza kure, bigaragaza ubukana bw’icyo gitero.”

Iyi mirwano ibaye mu gihe FARDC n’abo bafatanya bakomeje ibikorwa bya gisirikare mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, cyane cyane ku Ndondo muri Bijombo, teritwari ya Uvira. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bahunga, bajya mu bice bakekaga ko bifite umutekano.

Si ubwa mbere muri iyi minsi habaye imirwano muri Minembwe n’inkengero zayo, kuko no ku wa Kane ushize hari habaye indi. Ibi bikomeje kugaragaza ko umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, aho FARDC ihanganye n’imitwe irimo MRDP-Twirwaneho ndetse na M23.

Abaturage bavuga ko n’ubwo imirwano yabereye i Gakenke yamaze akanya gato, yatanze ubutumwa bukomeye ku ngabo za leta, igaragaza ko MRDP-Twirwaneho ikomeje kongera imbaraga no gushyira igitutu ku bayirwanya.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here