Abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, batangaje ko bishimiye cyane ifatwa ry’umujyi wa Uvira n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho. Bavuga ko iki ari igikorwa cyabahumurije kandi gishobora gusubiza ubuzima busanzwe mu gace bamazemo amezi menshi bahangayikishijwe no kubura ibikoresho by’ibanze.
Bamwe mu baturage bagaragaje ibyishimo byabo bagira bati:“Mu Minembwe twaraye tutasinziriye kubera ibyishimo. Byari umunsi ukomeye kuri twe, twabonye Imana yerekanye imbaraga zayo.”
Undi nawe yongeyeho agira ati:
“Imana ikorera igihe ibishakiye. Abana bacu birukanye iby’ubyuti muri Uvira, bayifashe. Turizera ko uru rugendo ruzagera no i Kinshasa.”
📰 Also Read This:
Mu mezi arenga icumi ashize, inzira z’ubucuruzi zanyuraga i Ndondo muri grupema ya Bijombo zagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi, bituma habaho ibura rikabije ry’ibikoresho by’ibanze birimo amasabune, umunyu, amavuta n’ibindi. Abaturage bavuga ko ifatwa rya Uvira ribahumurije, kuko ubu ubuhahirane bushobora gusubukurwa, ibicuruzwa bikagera mu Minembwe vuba igihe inzira zaba zifunguwe neza.
Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano avuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kuva ku Ndondo zerekeza iwabo, aho bikekwa ko zanyuraga i Baraka, igice kigenzurwa na FARDC. Ibi byitezweho kugabanya ubukana bw’umutekano muke wari umaze igihe mu misozi ya Minembwe.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 09 Ukuboza 2025, umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho winjiye mu mujyi wa Uvira, wirukana ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse na FARDC.
N’ubwo iki gikorwa cyahindutse inkuru y’ikibazo mu karere, ku baturage bo mu Minembwe cyabaye itsinzi ishobora kuzana amahoro n’itumanaho ry’ubutunzi bari baratakaje mu mezi ashize.




