Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu gace ka Minembwe gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aragaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero bya drones bivugwaho kugabwa n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo.
SERIVICE ZA AFROVERA MEDIA AGENCY
SERIVICE ZA AFROVERA MEDIA AGENCY
- DUKORA LOGO KUGICIRO CYIZA CYANE
- DUFASHA ABANTU GUTUNGA YOUTUBE CHANNEL ZA BUSINESS
- TWUBAKA WEBSITE ZA ORGANIZATION, COMPANY NA E-COMMERCE
- N’IBINDI….
- DUKORA LOGO KUGICIRO CYIZA CYANE
- DUFASHA ABANTU GUTUNGA YOUTUBE CHANNEL ZA BUSINESS
- TWUBAKA WEBSITE ZA ORGANIZATION,COMPANY NA E-COMMERCE
- N’IBINDI…. TWANDIKIRE KURI WHATSAPP: +254727442888
Ayo makuru yemeza ko izo ndege zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu kugaba ibitero byibasira ibice bitandukanye bya Minembwe, birimo Gitavi, Kalingi, Ilundu na Gakenke. Abaturage bavuga ko ibyo bitero byangije ibintu byinshi, birimo amazu, amatungo ndetse n’inyubako z’amadini, cyane cyane insengero.
Umwe mu basirikare b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri muri ako gace, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Afrovera.com, yasabye ko amazina ye agirwa ibanga, avuga ko ibi bitero byatangiye kwiyongera mu minsi ya vuba.
Yagize ati:
“Muri iyi minsi, drones ziragenda zigaba ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe. Ejobundi, zateye ibisasu mu gace ka Rundu, zica inka nyinshi z’abaturage, ndetse zinahitana umusaza witwa Rudaga w’imyaka 95 y’amavuko.”
Yakomeje avuga ko no kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ibitero byakomeje mu duce twinshi, aho byangije cyane urusengero rwa CELPA mu gace ka Rundu.
Agace ka Minembwe kamaze igihe kirekire karangwa n’umutekano muke uterwa n’imirwano ihanganishije ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’imitwe ya Wazalendo. Iyi mitwe ishinjwa kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, mu gihe MRDP-Twirwaneho yo ivuga ko irwana igamije kurengera abaturage no gusubiza inyuma ibyo bitero.
Iyi miterere y’umutekano muke yatumye Minembwe iba hamwe mu duce tugoye cyane mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara imaze imyaka irenga icumi ikomeje gufata indi ntera, cyane cyane kuva mu mwaka wa 2017 ubwo ibikorwa bya gisirikare byiyongeraga ku buryo bugaragara.
Mu myaka ya vuba, ikoreshwa rya drones mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo ryatangiye kwigaragaza cyane. FARDC yakunze gutangaza ko izikoresha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu bikorwa byo kugenzura no kugaba ibitero byihuse ku birindiro by’abanzi. Icyakora, hari impungenge z’uko hari aho ibyo bitero bigera no mu bice bituwe n’abaturage.
Abaturage ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z’ikoreshwa ry’izo drones, bavuga ko hari aho zibasira abasivili n’ibikorwaremezo byabo, birimo insengero, amashuri n’amavuriro.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa igisirikare cya FARDC ku birego bivugwa n’abaturage n’imitwe ihanganye na yo. Hagati aho, amakuru ava mu baturage agaragaza ko impungenge ari nyinshi, aho benshi batangiye guhunga ingo zabo berekeza mu bindi bice bifite umutekano muke ugereranyije.
Ibi bitero bikomeje kongera ubukana bw’amakimbirane ashingiye ku moko n’ubutaka muri aka gace, ibintu bishobora kurushaho gukomera mu gihe hatabonetse igisubizo kirambye, haba mu rwego rwa politiki no mu bya gisirikare.
Muri rusange, ikoreshwa rya drones mu ntambara zo muri Minembwe rikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye, cyane cyane mu gihe bivugwa ko rinibasira n’ibikorwaremezo by’abasivili birimo amakanisa. Harakenewe iperereza ryigenga kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku biri kuba no gufata ingamba zo kurinda abasivili.




