22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeMinisitiri Bizimana yacecetse burundu nyuma yo kwibasira Qatar akavuguruzwa na Perezida Ndayishimiye

Minisitiri Bizimana yacecetse burundu nyuma yo kwibasira Qatar akavuguruzwa na Perezida Ndayishimiye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Icyemezo cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, cyo guceceka burundu ku mbuga nkoranyambaga cyateje impaka ndende mu bakurikirana politiki y’akarere, nyuma y’ubutumwa bwe bwari bwibasiriye Leta ya Qatar, bukavuguruzwa ku mugaragaro na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Mu gihe cyari kimaze amezi, Minisitiri Bizimana yari yaragize urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) nk’urubuga nyamukuru rwo gutambutsaho ubutumwa burimo kunenga no kwibasira u Rwanda, rimwe na rimwe mu mvugo ikarishye yatumaga benshi bibaza niba ihagarariye umurongo wa Leta ayoboye cyangwa ari ibitekerezo bye bwite.

Icyakora, tariki ya 3 Mutarama 2026 ni bwo ibintu byafashe indi ntera. Uwo munsi, Minisitiri Bizimana yashyize ubutumwa kuri X ashinja Leta ya Qatar gukoresha ijambo n’amafaranga yayo kugira ngo igire uruhare mu gutuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidafatira u Rwanda ibihano, mu rwego rw’amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu butumwa bwakiriwe nabi n’abatari bake, haba mu Burundi, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Benshi babubonye nk’ubwateye “ibuye ku karere”, cyane cyane hashingiwe ku ruhare Qatar imaze igihe igira mu buhuza no gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitutu cyahise cyiyongera kuri Minisitiri Bizimana, bituma asiba ubwo butumwa kuri X mu gihe gito. Ariko icyo gikorwa nti cyahagaritse impaka, kuko Perezida Evariste Ndayishimiye yahise amuvuguruza ku mugaragaro, abinyujije ku rubuga rumwe rwa X.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “U Burundi buhora bushima umubano mwiza bumaze igihe bufitanye na Qatar n’uruhare rw’ingenzi igira mu buhuza muri RDC. Ni ingenzi rero gushyira umucyo ku byumvikanye nabi n’imvugo itari yo ku ruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”

Ubu butumwa bwa Perezida bwafashwe nk’ikirango cy’uko amagambo ya Minisitiri Bizimana atari ahuje n’umurongo wa Leta, ndetse ko ashobora kuba yararenze ku nshingano n’ubushishozi bisabwa umuyobozi w’ikirenga mu bya dipolomasi.

Abasesenguzi bagaragaje ko ubutumwa bwa Minisitiri Bizimana butashinjaga Qatar gusa, ahubwo bwanagaragazaga isura mbi ku Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byumvikanaga nk’aho yaba yemera kugengwa n’amafaranga cyangwa ikimenyane mu byemezo byayo byerekeye amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Guhera tariki ya 4 Mutarama 2026, Minisitiri Bizimana ntiyongeye kwandika ubutumwa bushya kuri X. Icyakora, yakomeje gusa gusubiramo (reposts) ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, cyangwa ubundi butumwa bujyanye n’abantu n’ibitekerezo bisa n’ibye, ibintu byafashwe nk’igerageza ryo kwirinda andi makosa.

Dr. Edouard Bizimana si umuntu mushya mu kazi ka dipolomasi. Yabaye Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga tariki ya 5 Kanama 2025, asimbura Ambasaderi Albert Shingiro wari umaze imyaka itanu muri izi nshingano kuva ubwo Perezida Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi mu 2020.

Nubwo afite ubunararibonye mu bya dipolomasi, bamwe mu Barundi bakurikirana politiki y’igihugu n’akarere bagaragaza ko imyitwarire ye idahuje n’uburemere bw’inshingano ashinzwe.

Pacifique Nininahazwe, umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’Abarundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye yakoze ikosa rikomeye agena Dr. Bizimana muri uwo mwanya.

Yagize ati: “Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni Minisitiri ukoresha imvugo ijya kuba iya gishumba.”

Nininahazwe akomeza avuga ko u Burundi bushobora kuzahura n’ibibazo bikomeye mu mubano mpuzamahanga nibudakosora iyo myitwarire. Ati: “Ni Minisitiri uzakururira u Burundi ibibazo, nibatahamukura vuba.”

Iyi myitwarire n’iki cyumweru cyo guceceka kwa Minisitiri Bizimana bikomeje kongera kwibaza ku hazaza h’umubano w’u Burundi n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu karere no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje gushaka inzira y’amahoro arambye.

Abasesenguzi bemeza ko icyabaye ari isomo rikomeye ku bayobozi bakuru mu bya dipolomasi, ribibutsa ko ijambo rimwe ridatekerejweho rishobora guhungabanya umubano w’ibihugu no gushyira igihugu mu mwanya utoroshye ku ruhando mpuzamahanga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here