25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeMONUSCO yashimye intambwe yatewe hagati ya RDC n’u Rwanda mu isinywa ry’amasezerano...

MONUSCO yashimye intambwe yatewe hagati ya RDC n’u Rwanda mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

MONUSCO yashimye ku mugaragaro intambwe ikomeye yatewe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryasohoye n’ Umuryango w’ Abibumbye MONUSCO washimye by’umwihariko Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame ku bushake bwa politiki bagaragaje mu gushaka amahoro arambye no kongera kubaka icyizere mu karere. MONUSCO ivuga ko aya masezerano afungura amahirwe yo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, kurengera abasivile no gufasha mu iterambere ry’ubukungu mu Karere k’ibiyaga bigari.

Aya masezerano, yasinyiwe ku bufatanye n’abakuru b’ibihugu byombi, babifashijwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, agamije guhagarika imirwano, gusesa no guhanagura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, no gufasha mu kugarura impunzi.

MONUSCO yibukije kandi ko aya masezerano, afatanyije n’amasezerano yasinywe hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 ku ya 15 Ugushyingo 2025 ndetse n’icyemezo 2773 (2025) cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano, atanga amahirwe yo kuva mu nzira z’intambara bakajya mu nzira z’ubwumvikane bwa politiki.

 

Bruno Lemarquis, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri MONUSCO by’agateganyo, yagize ati:“Kubahiriza aya masezerano mu kuri no mu kubaha ubusugire bwa RDC n’ibihugu byose byo mu karere ni ingenzi kugira ngo haboneke amahoro arambye.”

MONUSCO yanashimye uruhare rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikomeje gushyigikira inzira y’amahoro muri Congo, birimo Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’ubutumwa bwa Faure Gnassingbé nk’umuhuza.

Uyu Muryango w’Abibumbye usaba ibiganiro birambye n’ubushake bwo gukemura amakimbirane mu buryo bwagutse, kugira ngo abaturage babone umusaruro w’amahoro n’umutekano mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nk’uko icyemezo 2773 (2025) kibiteganya, MONUSCO izakomeza gutanga ubufasha mu kurinda abasivile, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, gusesa imitwe yitwaje intwaro, ndetse no gusana uduce twashegeshwe n’intambara.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here