MONUSCO yashimye ku mugaragaro intambwe ikomeye yatewe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryasohoye n’ Umuryango w’ Abibumbye MONUSCO washimye by’umwihariko Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame ku bushake bwa politiki bagaragaje mu gushaka amahoro arambye no kongera kubaka icyizere mu karere. MONUSCO ivuga ko aya masezerano afungura amahirwe yo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, kurengera abasivile no gufasha mu iterambere ry’ubukungu mu Karere k’ibiyaga bigari.
Aya masezerano, yasinyiwe ku bufatanye n’abakuru b’ibihugu byombi, babifashijwemo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, agamije guhagarika imirwano, gusesa no guhanagura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, no gufasha mu kugarura impunzi.
📰 Also Read This:
MONUSCO yibukije kandi ko aya masezerano, afatanyije n’amasezerano yasinywe hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 ku ya 15 Ugushyingo 2025 ndetse n’icyemezo 2773 (2025) cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano, atanga amahirwe yo kuva mu nzira z’intambara bakajya mu nzira z’ubwumvikane bwa politiki.
Bruno Lemarquis, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri MONUSCO by’agateganyo, yagize ati:“Kubahiriza aya masezerano mu kuri no mu kubaha ubusugire bwa RDC n’ibihugu byose byo mu karere ni ingenzi kugira ngo haboneke amahoro arambye.”
MONUSCO yanashimye uruhare rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikomeje gushyigikira inzira y’amahoro muri Congo, birimo Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’ubutumwa bwa Faure Gnassingbé nk’umuhuza.
Uyu Muryango w’Abibumbye usaba ibiganiro birambye n’ubushake bwo gukemura amakimbirane mu buryo bwagutse, kugira ngo abaturage babone umusaruro w’amahoro n’umutekano mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nk’uko icyemezo 2773 (2025) kibiteganya, MONUSCO izakomeza gutanga ubufasha mu kurinda abasivile, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, gusesa imitwe yitwaje intwaro, ndetse no gusana uduce twashegeshwe n’intambara.





