Amakuru aturuka mu majyaruguru ya Mozambique, ataremezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’u Rwanda, aravuga ko mu gitondo cyo ku munsi w’ejokuwa 24,gashyantare habaye imirwano ikaze yahuje Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique n’abagize umutwe wunganira umutekano uzwi nka Local Defense, mu gikorwa cyo kugerageza kwirukana inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Iyo mirwano bivugwa ko yabereye hagati y’imidugudu ya Nova Zambézia na V Congresso, mu Karere ka Macomia, kamaze igihe kugaragaramo ibikorwa by’inyeshyamba. Ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo bari mu gikorwa cyo kongera kugenzura agace no gufungura umuhanda wa N380, umaze iminsi ufungiye nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka zari ziherekejwe n’abasirikare ku wa 22 Gashyantare 2026.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano mu Mujyi wa Macomia avuga ko imirwano yo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 yahitanye abantu benshi ku mpande zombi, abandi barakomereka. Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko mu bapfuye hashobora kuba harimo nibura abasirikare batatu b’u Rwanda, nubwo nta tangazo riratangazwa n’Igisirikare cy’u Rwanda ribyemeza.
Ibikorwa bya gisirikare byakajijwe nyuma y’igitero cy’inyeshyamba cyahagaritse urujya n’uruza ku muhanda wa Macomia–Oasse, umwe mu mihanda ifatiye runini ubuhahirane n’ingendo z’abaturage mu majyaruguru y’igihugu.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Zimwe mu modoka zari mu ruhererekane zasigaye mu nzira, izindi zifite amapine yatobotse nyuma y’igico.”
Abaturage n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima bavuga ko ibitaro byo mu Karere ka Macomia byakiriye abakomeretse benshi bakomerekeye muri iyo mirwano, nubwo bitaremeza kwakira imirambo y’abasirikare. Amakuru kandi avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite amavuriro yazo zivuriramo abakomeretse.
Umwe mu bakozi b’ubuvuzi yagize ati: “Twakiriye abakomeretse benshi, kandi hari amakuru avuga ko abasirikare bamwe bapfuye, ariko ntiturabona amakuru yemewe ku mubare wabo.”
Abatangabuhamya bavuga ko nyuma y’igitero cyo ku Cyumweru, hakurikiyeho imirwano yamaze amasaha menshi hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta, mu gihe abasivili bamwe bahungaga basiga imodoka zabo. Bivugwa kandi ko inyeshyamba zasahuye amakamyo n’ibicuruzwa byari byafatiwe mu gico.
Agace ka V Congresso kavugwamo kuba indiri y’udutsiko tw’inyeshyamba dushyiraho imisoro itemewe ku modoka zitambuka ku muhanda wa N380, mu rwego rwo kubona inkunga y’ibikorwa byazo bya gisirikare.
Kugeza ubu, Igisirikare cy’u Rwanda ntikiragira icyo gitangaza kuri aya makuru. Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique kuva mu 2021, mu rwego rwo gufasha guhashya inyeshyamba zifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, ibikorwa byafashije kugarura umutekano mu bice byinshi nubwo ibitero bya hato na hato bikomeje kuvugwa.



