19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeMu butumwa bwa Noheli, Tshisekedi yunamiye FARDC na Wazalendo baguye ku rugamba,...

Mu butumwa bwa Noheli, Tshisekedi yunamiye FARDC na Wazalendo baguye ku rugamba, asaba Abanye-Congo kumukorera ibyamunaniye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ku munsi mukuru wa Noheli 2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yunamiye abasirikare b’Ingabo za Leta (FARDC) n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo baguye ku rugamba mu ntambara ikomeje guhangana n’umutwe wa AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Muri ubwo butumwa bwagejejwe ku Banye-Congo, Perezida Tshisekedi wari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru, yavuze ko umutima we uri kumwe n’abaturage bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, cyane cyane mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru n’Ituri, aho umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Ntekereza cyane ku baturage bacu bo mu burasirazuba bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, bagizweho agahinda, ubwoba n’umubabaro. Ku ngabo zacu zihora ziri maso za FARDC n’aba Wazalendo bapfuye ku bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, ndagira ngo mbunamire.”

Tshisekedi yashimangiye ko igihugu kitazigera kibagirwa abaguye ku rugamba, kandi ko amaraso yabo atapfuye ubusa. Yongeyeho ko abari ku rugamba barinzwe kandi ko imiryango yabo izahabwa inkunga n’ubufasha buhoraho.

Muri ubwo butumwa, Perezida yashishikarije Abanye-Congo kumushyigikira no kumukorera ibyamunaniye (kwitandukanya n’amacakubiri no kurangwa n’ubumwe), avuga ko ubumwe bw’abaturage ari intwaro ikomeye yo gutsinda ibibazo byugarije igihugu.

Yagize ati: “Nk’uko dukomeza kurinda igihugu cyacu, nashishikariza buri Munye-Congo kumfasha, gukomeza gushyigikira gahunda z’igihugu no gufatana mu mugongo mu bihe bikomeye.”

Yagaragaje kandi ko umwaka wa 2025 wibasiye cyane RDC, ariko ko igihugu cyakomeje guhagarara n’ubwo hari ibibazo byinshi by’umutekano, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Tshisekedi yasabye abaturage gukomeza kwitandukanya n’amacakubiri no kurangwa n’ubumwe, kwita ku bahuye n’ibibazo n’imiryango yibasiwe n’intambara.

Yasabye Abanye-Congo gukomeza kwitandukanya n’amacakubiri no kurangwa n’ubumwe, avuga ko ari bwo musingi ukomeye wo gutsinda intambara n’ibibazo igihugu gihanganye na byo. Yongeyeho ko gufatana mu mugongo, kwitaho abahuye n’ibibazo n’imiryango yibasiwe n’intambara ari inshingano ya buri Munye-Congo.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Tshisekedi yashimangiye ko ubumwe bw’Abanye-Congo ari intwaro ikomeye kurusha izindi, asaba abaturage gukomeza kuba maso no gushyigikira inzego z’igihugu mu rugamba rwo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi ntambara imaze imyaka ine ikomeje gusenya ubuzima bw’abaturage, guteza impunzi n’abimuwe imbere mu gihugu, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gusabwa kongera uruhare mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Ubutumwa bwa Noheli bwa Perezida bwa 2025 bwibanze ku gushimangira ko ubumwe bw’Abanye-Congo, gushyigikirana no gufashanya ari byo bizafasha igihugu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwacyo, ibintu byamunaniye gushyira mu bikorwa.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here