18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruMu magambo y'urukundo, BMC Gapangwa yataatse umugore we ku isabukuru y’amavuko, Steven...

Mu magambo y’urukundo, BMC Gapangwa yataatse umugore we ku isabukuru y’amavuko, Steven MM aratungurana » Amafoto

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Kubwira umukunzi wawe amagambo meza y’urukundo ni kimwe mu bintu byiza nawe ubwe aba ataregereje kuri wowe. Iyo atakibonye niho usanga avuga ngo nta mukunzi agira cyangwa bikamugora kubaho.Ukwiriye gutuma uwo ukunda abaho yishimwe birenze ibikenewe kuri wowe .Ibi kandi bisaba ko amagambo yawe aba yuzuye ukuri kuguturutseho .

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Bon Fils Gapangwa akaba umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse akaba n’umwe mu bafite izina rikomeye cyane mu rugaga rw’itangazamakuru ry’abanyamulenge batuye I Nairobi.

Tariki ya 11 Nzeri, ni umunsi ukomeye cyane mu mateka ya UMUTONIWASE Chantal Muhumure umugore wa Bon Fils kuko ariho yabonye izuba. Ni munsi ukomeye rero mubuzima kandi ukaba umunsi urangwa n’amagambo y’urukundo rwabo.

Bon Fils, abinyujije kurubuga nkoranyambaga  rwe rwa WhatsApp yagize ati : “Ku itariki nk’iyi Imana yandemeye uwo kunyitaho aravuka. Mugore mwiza nkwifurije isabukuru nziza y’amavuko naje gusanga uri ikirenga rurema yigiriye ikirango cy’umucyo wererana uburanga, ubugwaneza n’ububyeyi. Komeza ukurane umutima mwiza uhorana, nzakomeza kugukunda.”

Bon Fils Gapangwa na Umutoniwase Chantali ni imwe mu miryango irangwa n’urukundo haba mu rugo rwabo ndetse n’aho batuye , ndetse abaturanyi bahamya urukundo rwabo kuburyo benshi bifuza kubagenderaho .

Kuba yanditse amagambo aryohereye ndetse arangwa n’urukundo ntago byatunguye benshi kuko ababazi bazi ko bibera muri paradizo.

Umwe munshuti zahafi z’uyu muryango  Steven MM undi munyamakuru nawe ukunzwe cyane mu rugaga rw’imyindagaduro Nyamulenge ; yagize icyo avuga ku isaburukuru ya Umutoniwase, aho yamwifurije isabukuru nziza kandi anahishura ko uyu muryango hari aho wagiye kwizihiriza uyu munsi mukuru muburyo bw’ibanga nubwo we yabagezeho kandi akagenera Impano Umutoniwase.

Steven MM Umwe mubanyamakuru bakomeye muri Showbiz Nyamulenge i Nairobi yifurije isabukuru nziza Madamu Bon Fils
Urukundo rwabo rumeze neza
Benshi mubakurikiranira hafi Amakuru y’Imyidagaduro yo mubanyamulenge babarizwa i Nairobi bavuga ko uyu muryango ukundana koko.
Bahora bishimye kandi barebana akana ko mujisho
Umutoniwase kuri uyu munsi w’amavuko yabwiye umugabo we ko amukunda byimazeyo kandi amwizeza kuzarambana nawe igihe cyose Imana ibatije uburame.
Iyi nimwe mu mafoto yabo ku munsi w’ubukwe, dore ko nabwo bwari igitangaza kuko bwabaye bwujuje neza umuco GAKONDO W’Abanyamulenge
Ifoto yo mubukwe bwabo bakata umutsima
Gapangwa arikumwe n’Umugeni we rwose
Ababyeyi bari baje mubukwe nabo icyo gihe bari baberewe cyane
Umunyamakuru wa CorridorReport.com abonye iyi foto nawe ati :” Urukundo ni rwogere”

Latest stories

spot_img