36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruMuganga yatawe muri yombi nyuma yo kujya azirika abarwayi be

Muganga yatawe muri yombi nyuma yo kujya azirika abarwayi be

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba mu Karere ka Bugesera, umuvuzi gakondo witwa Manirafasha Philomene,yatawe muri yombi, akurikiranyweho gushyira ku ngoyi abarwariye iwe mu rugo.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Nkuko ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru abivuga , avugako  afata abarwaye indwara zirimo n’izo mu mutwe akabazirika ku biti aba yarashinze iwe mu nzu asanzwe ashyiraho amatungo, akababoha amaboko n’amaguru.

Uyu muvuzi gakondo yiyemerera ko impamvu azirika abarwayi akenshi baba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Umwe ati “Ni nk’aba, baza bafite ikibazo cyo mu mutwe, bavuye i Ndera, byananiranye. Iyo dusanze ari abarwayi iby’amashitani yo mu miryango, duhitamo kubazirika ngo batagenda, biriya bitambaro ni ibyo tuba twabazirikishije.”

Umuyobozi w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu ,Nyirahabineza Gertulde, avuga ko hari abiyitirira umwuga wo kuvura bakangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Tugenda duhura n’abavuzi gakondo batandukanye, aho tugenda tureba, ukabona ko barenze ku mabwiriza bakabije ariko tukagerageza kwitabaza inzego z’ibanze, iz’umutekano. Twasanze yabacumbikiye biba ngombwa yuko tubakurayo, twitabaza inzego ariko dushimira n’i Bitaro bya Mayange kuko byaje bigahita bibakurayo uwo mwanya nta gutinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yavuze ko uyu muvuzi gakondo yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Yatawe muri yombi agiye gushyikirizwa inzego zindi zibishinzwe. Ubu yari akiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.”

Imbangukiragutabara z’Ikigo nderabuzima cya Mayange nizo zatwaye abo barwayi bari bashyizwe ku ngoyi ku Bitaro kugira ngo bitabwaho n’abaganga.

Latest stories

spot_img