25.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruMuhoozi Kainerugaba yahagaritse gukurikira Larry Madowo kuri X nyuma y’intambara y’amagambo bakomeje...

Muhoozi Kainerugaba yahagaritse gukurikira Larry Madowo kuri X nyuma y’intambara y’amagambo bakomeje guterana

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (Chief of Defence Forces), Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yahagaritse gukurikira umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu gihe amakimbirane yabo yo mu magambo yari amaze iminsi agaragara mu ruhame.

Iki cyemezo cyaje gikurikira inkuru Larry Madowo yatangaje zishingiye ku butumwa bwa Muhoozi bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, burimo n’ubwibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, by’umwihariko umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Larry Madowo ni umwe mu banyamakuru bagaragaje izi nyandiko za Muhoozi, zirimo izafashwe nk’izikangisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho Muhoozi yigeze gutangaza ko azakuraho burundu ishyaka NUP, anita abarishyigikiye “iterabwoba”. Ibi byabaye mu bihe byakurikiye amatora rusange aheruka muri Uganda, yakurikiwe n’ibirego by’uburiganya.

Nyuma yo kubona ko Muhoozi atakimukurikira kuri X, Larry Madowo yabigize inkuru ku mugaragaro, yandika amagambo yagaragaje gutungurwa n’icyo cyemezo, ibintu byahise bikurura ibitekerezo byinshi mu bihugu bya Kenya, Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Mu gihe Larry Madowo yakoraga izi nkuru ari i Nairobi, yanagaragaje impungenge Bobi Wine yari afite ku mutekano we, aho byanavuzwe ko urugo rwe rwari rwazengurutswe n’inzego z’umutekano. Ibi byatumye Muhoozi atishimira uko ibyo byatangajwe, ashinja Madowo kubogama no kumwibasira mu mwuga we w’itangazamakuru.

Intambara y’amagambo yakomeje gufata indi ntera ubwo Muhoozi yasubizaga Madowo mu magambo akakaye, naho umunyamakuru wa CNN na we akamubaza impamvu yirata amagambo afatwa nk’akomeretsa abaturage bashyigikiye opozisiyo, amwibutsa ko ari umuhungu wa Perezida uri ku butegetsi.

Gen. Muhoozi Kainerugaba asanzwe azwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, aho akunze gutangaza ubutumwa butavugwaho rumwe, bugakomeza gukurura impaka ku migambi ye ya politiki n’icyerekezo ashobora kuba afitiye Uganda mu bihe biri imbere. Iyi nkuru yo guhagarika gukurikira Larry Madowo yongeye kugaragaza uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga rw’impaka zikomeye hagati y’abanyapolitiki n’abanyamakuru.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here