27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduro“Mureke kwifata, muze mu bitaramo” — Bruce Melodie asaba abayobozi kongera kwegera...

“Mureke kwifata, muze mu bitaramo” — Bruce Melodie asaba abayobozi kongera kwegera umuziki nyarwanda

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi Bruce Melodie yashimye abayobozi bo mu Rwanda ku ruhare bagira mu guteza imbere umuziki n’abahanzi, ariko abasaba ko barushaho kubishyira mu bikorwa, bakitabira n’ibitaramo by’abahanzi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Versus cya Televiziyo y’u Rwanda, ubwo yagarukaga ku ishusho y’uko abona umuziki nyarwanda muri iki gihe n’uruhare abayobozi bawugiramo.

Yagize ati:“Abayobozi mbaye mbashimiye aho bigeze, ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu. Turashaka kubabona mu myidagaduro, kandi ni ukuri, mureke kwifata, biraryoshye, ni byiza.”

Yakomeje ashimira Abanyarwanda ku bwo gukunda umuziki wabo, abasaba gukomeza kuwushyigikira aho bari hose. Yagize ati:“Abanyarwanda ndabashimira ikintu kimwe, ko musigaye mukunda umuziki wacu. N’ahandi muzajya mukomeze mushyigikire umuziki nyarwanda. Ni mwe bacu, natwe ni mwe banyu.”

Bruce Melodie yavuze ibi mu gihe bigaragara ko abayobozi benshi mu Rwanda badakunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, cyane cyane mu bitaramo by’abahanzi, uretse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here