23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduro“Mureke kwifata, muze mu bitaramo” — Bruce Melodie asaba abayobozi kongera kwegera...

“Mureke kwifata, muze mu bitaramo” — Bruce Melodie asaba abayobozi kongera kwegera umuziki nyarwanda

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzi Bruce Melodie yashimye abayobozi bo mu Rwanda ku ruhare bagira mu guteza imbere umuziki n’abahanzi, ariko abasaba ko barushaho kubishyira mu bikorwa, bakitabira n’ibitaramo by’abahanzi.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Versus cya Televiziyo y’u Rwanda, ubwo yagarukaga ku ishusho y’uko abona umuziki nyarwanda muri iki gihe n’uruhare abayobozi bawugiramo.

Yagize ati:“Abayobozi mbaye mbashimiye aho bigeze, ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu. Turashaka kubabona mu myidagaduro, kandi ni ukuri, mureke kwifata, biraryoshye, ni byiza.”

Yakomeje ashimira Abanyarwanda ku bwo gukunda umuziki wabo, abasaba gukomeza kuwushyigikira aho bari hose. Yagize ati:“Abanyarwanda ndabashimira ikintu kimwe, ko musigaye mukunda umuziki wacu. N’ahandi muzajya mukomeze mushyigikire umuziki nyarwanda. Ni mwe bacu, natwe ni mwe banyu.”

Bruce Melodie yavuze ibi mu gihe bigaragara ko abayobozi benshi mu Rwanda badakunze kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, cyane cyane mu bitaramo by’abahanzi, uretse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here