Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, yasabye umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zifatika zigamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, kugira ngo ihagarike imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byatangajwe mu nama yabereye i Kinshasa yahuje abayobozi ba Leta n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, aho Guverinoma yagaragaje impungenge zikomeye ku ifatwa ry’umujyi wa Uvira n’umutwe w’inyeshyamba za AFC-M23, ivuga ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Guillaume Ngefa, yavuze ko RDC izakomeza kurwana ku bwigenge bwayo no kurinda ubusugire bw’igihugu.
📰 Also Read This:
Yagize ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntizigera yemera kuganira ishyizweho igitutu cy’imbunda.”
Yari kumwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, ndetse na Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Noëlla Ayeganagato, bagaragarije intumwa z’amahanga icyerekezo cya Guverinoma ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Guverinoma ya RDC yasabye amahanga:
Gucira urubanza igitero gikorwa n’umutwe wa M23 n’abawushyigikiye,
Gusaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa Congo ako kanya,
Gushyira iherezo ku mirwano ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane mu Burasirazuba bw’igihugu.
Abayobozi ba Leta ya RDC bashimangiye ko igihugu cyabo kigifite ubushake bwo gukomeza inzira z’amahoro, ariko bamagana ifatwa ry’umujyi wa Uvira bavuga ko ari igikorwa kibangamira ku buryo bukomeye ubusugire bwa Congo.
Basabye umuryango mpuzamahanga kuva mu magambo gusa ukajya mu bikorwa bifatika, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.





