31.2 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitikeMuve mu magambo mujye mu bikorwa bifatika _RDC isaba amahanga gushyira igitutu...

Muve mu magambo mujye mu bikorwa bifatika _RDC isaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo intambara ihagarare muri Kivu

Date:

Related stories

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, yasabye umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zifatika zigamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, kugira ngo ihagarike imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibi byatangajwe mu nama yabereye i Kinshasa yahuje abayobozi ba Leta n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, aho Guverinoma yagaragaje impungenge zikomeye ku ifatwa ry’umujyi wa Uvira n’umutwe w’inyeshyamba za AFC-M23, ivuga ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Guillaume Ngefa, yavuze ko RDC izakomeza kurwana ku bwigenge bwayo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntizigera yemera kuganira ishyizweho igitutu cy’imbunda.”

Yari kumwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, ndetse na Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Noëlla Ayeganagato, bagaragarije intumwa z’amahanga icyerekezo cya Guverinoma ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Guverinoma ya RDC yasabye amahanga:

Gucira urubanza igitero gikorwa n’umutwe wa M23 n’abawushyigikiye,

Gusaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwa Congo ako kanya,

Gushyira iherezo ku mirwano ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane mu Burasirazuba bw’igihugu.

Abayobozi ba Leta ya RDC bashimangiye ko igihugu cyabo kigifite ubushake bwo gukomeza inzira z’amahoro, ariko bamagana ifatwa ry’umujyi wa Uvira bavuga ko ari igikorwa kibangamira ku buryo bukomeye ubusugire bwa Congo.

Basabye umuryango mpuzamahanga kuva mu magambo gusa ukajya mu bikorwa bifatika, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here