25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeIbyamamareNabaye umuzamu: Ubuzima bushaririye Umunyamakuru wa BMC yabayemo akigera I Nairobi -Iwacu2Night...

Nabaye umuzamu: Ubuzima bushaririye Umunyamakuru wa BMC yabayemo akigera I Nairobi -Iwacu2Night  

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

N’ibintu bitari bimenyerewe mu bwoko bw’Abanyamulenge, umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023, I Nairobi habere igitaramo cyiswe iwacu2Night, nigitaramo cyari cyatumiwemo abafite amazina akomeye muri buri gisata mu bigize kominote y’Abanyamulenge bahungiye i Nairobi muri Kenya.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Muri iyi nkuru yacu, dukesha umunyamakuru wa CorridorReport.com uri I Nairobi, Tugiye kugaruka ku Ubuzima bukakaye bwaranze Umunyamakuru Bon Fils Gapangwa Muhumure, Benshi bazi ku izina rya BMC.

Mbere y’uko twinjira mu Ubuzima bwe by’umwihariko, nk’uko yabitangarije abitabiriye Iwacu2Night; Bonf Fils Gapangwa mbere na mbere yavuze ko ababazwa n’uko benewe wabo badaha agaciro itangazamakuru kandi ariryo riyoboye isi. Yagize ati: “Benewe wacu ntabwo baramenya akamaro kitangazamakuru, ariko itangazamakuru riri mu biyoboye isi. […..]”

Iwacu2Night n’igitaramo cyabaye cyiza cyane bitandukanye n’uko byari byitezwe, kuko cyitabiriwe n’abantu benshi ; biganjemo Abanyamulenge bahungiye muri Kenya ndetse n’inshuti zabo by’umwihariko abumva ururimi rw’I Kinyarwanda. Biteganyijwe ko; iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi ntagihindutse.

Incamake y’urugendo rwa Bon Fils Gapangwa umunyamakuru wa BMC

Aha niwe uri kubyivugira yagize ati:

Bon fils gapangwa Muhumure ndumwe mubo mubwoko bw’abacongomani b’abanyamulenge,navukiye I Mulenge kandi ndanahakurira; nahigiye amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.  Kuri ubu nkora umwuga w’itangazamakuru.

Kugera kuri iyi saha ndicuza kwitwa amazina y’ubukoroni ariko kandi mfite andi mahirwe kuko mfite izina ryiza iwacu banyise, nitwa “Muhumure”.

Natangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2010 ubwo narindimo ndangiza amashuri yanjye yisubumbuye i Baraka ho muri Fizi, kugeza ubu ni mugace gatuyemo abacongomani bo mubwoko bw’Aba Bembe.

Icyo gihe Abanyamakuru ba Radio bambere bageze FIZI bakoreraga Radio yitwa RCMF (Radio communautaire muungano de Fizi), Banyiri iyi Radio Baran Kunze! cyane cyane ko burya nzi kwisanisha n’ubwo bwoko bw’abantu ngezemo; icyo gihe bahise bafanta nk’umunyamakuru uhagarariye ibiganiro bivuga kubwoko bw’Abanyamulenge. [……….]

Uyu munsi rero naje gutekereza gukora igitangazamakuru nka BMC (Banyamulenge Movies and Culture) gusa ubu byarahindutse kuko mbere nari nayikoze bivuye kugitekerezo cya Film nakinnyemo bigatuma niyumvamo ko n’abanyamulenge byaba byiza tugize Umuyoborobo wa Youtube unyuraho ibiganiro n’ibindi bitandukanye.  [………….]

Mu mwaka wa 2016 nibwo naje muri kenya, nkigera Nairobi akazi ka mbere nakoze n’ubuzamu!  kandi ako kazi nagakoze amezi 3 yose, nyuma yayo mezi atatu nahuye n’umuhungu w’imasisi nawe wakoraga akazi k’ubuzamu kandi afite diplômé y’icyicoro cya gatatu cya Kaminuza, umubu wamurya akambwirango uyu mubu urimo undya ni “Masters” […..] nyuma  nibwo nahise njya i Mombasa gucuruza ibitenge ariko naje guhomba ngaruka Nairobi.

[…..] Ngeze Nairobi nongeye gutekereza kuri wa mushinga wanjye w’itangazamakuru ndawusubukura mfatanyanyije nabagenzi banjye barimo Sultan na Rusaku. Abo twatangiranye bamwe bakomeje izindi nzira bakora ibitangazamakuru byabo.  Gusa kugeza ubu itngazamakuru nkimara kurigeramo rwose ryambereye umuyoboro mwiza wo guhindura ubuzima bw’abo mubwoko bwacu ndetse nanjye ubwanye.

Kanda hano wumve agace Muhure yavuzemo ubuhamya bwe

 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here