Charlie Jones, umukunzi wa Betty Kyallo uzwi cyane mu itangazamakuru rya Kenya, yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga imyitwarire y’abafana bamwe bo muri Kenya bakurikiye umu-streamer w’Umunyamerika Darren Watkins Jr., uzwi nka IShowSpeed, ubwo yari mu ruzinduko muri icyo gihugu.
Mu butumwa bukomeye yashyize hanze, Charlie Jones yavuze ko byamubabaje kandi bikamukoza isoni kubona abagabo bakuze birirwa birukanka inyuma ya IShowSpeed bashaka amafoto, ku musuhuza, cyangwa kumubwira amagambo yuzuyemo amarangamutima akabije, ibintu yavuze ko bidakwiye umuntu mukuru.
Yabajije ati: “Ese isoni zaragiye he?” ashimangira ko byumvikana ku bana bato kwigana imyitwarire ya IShowSpeed no kumukurikira, ariko ko iyo myitwarire ikozwe n’abantu bakuze iba isesereza.
Ati: “Birumvikana kubona abana biruka inyuma ya Speed bakigana ibyo akora kuri stream, ariko kubona abagabo bakuze birushya bashaka umurongo wo gufotorwa cyangwa gusuhuzwa, ni ugukoza isoni bikabije.”
Charlie yavuze ko yabonye ibintu byamushenguye umutima, aho abagabo bakuze basakuje, basimbuka, bagasakuza , ndetse bamwe bakamubwira amagambo y’urukundo.
Ati: “Nabonye abagabo bakuze bavuga ngo ‘mbwira ko unkunda’, ‘menya ko ndi umufana wawe wa mbere’, ‘unsinyire hano’. Bamwe muri bo bari hafi kugera ku myaka 30, biruka inyuma y’umusore w’imyaka 20.”
Yakomeje avuga ko hari n’abakomeje gukurikira IShowSpeed umunsi wose n’ubwo babaga basunitswe, birengagijwe cyangwa bakubiswe mu kavuyo kari kagiye kagenda kagaragara aho uyu mu-streamer yanyuraga.
Aya magambo ya Charlie Jones yahise atera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari Abanyakenya bamushyigikiye, bavuga ko gukabya mu kuramya ibyamamare byarenze umurongo, cyane cyane ku bantu bakuze. Gusa abandi bamunenze, bamushinja kwivuguruza bitewe n’uko na we ari mu rukundo ruzwi cyane na Betty Kyallo, icyamamare gikomeye mu itangazamakuru. Hari n’ababigize urwenya, bavuga ko Charlie “akunda abagore bakuru” ariko akanga kubona abagabo bakuru bakunda icyamamare.
Nubwo byari bimeze bityo, Charlie Jones yashimye uburyo Leta ya Kenya n’abikorera ku giti cyabo bakoresheje uruzinduko rwa IShowSpeed mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Ibyo Kenya yakoze ikoresheje Speed ni byo u Bushinwa bwakoze. Igihe cyose ubonye amahirwe yo kumenyekanisha ibyiza by’igihugu cyawe, uyakoreshe.” Yongeyeho ko urwo ruzinduko rwahaye Kenya isura nziza ku isi.
Umunyarwenya Eddie Butita na we yifashishije urwenya, avuga ko IShowSpeed yashakaga kumubona ariko akabura umwanya kubera gahunda nyinshi.
Ati: “Mbabajwe n’uko IShowSpeed ari muri Kenya. Yashakaga kundeba cyane, ariko ndi umuntu uhugiye mu bintu byinshi.”
Uruzinduko rwa IShowSpeed muri Kenya rwakurikiwe n’imbaga y’abantu, aho yafatiwe amashusho agenda mu mihanda ya Nairobi, amasoko n’ahantu nyaburanga, mu ma-livestream agaragaza umuco, umuziki, amafunguro n’ubusabane by’Abanyakenya ku bantu babarirwa muri za miliyoni ku isi hose.
Ibyo byagize ingaruka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yungutse abarenga 360,000 bamukurikira bashya, naho livestream ye ya IRL igera ku barebye barenga miliyoni 48. Kuri YouTube, iyo livestream imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 9.
Abantu batandukanye bagaragaje uko babibonye. Joe Kiriba yagize ati: “Umunsi wa mbere wa Speed muri Kenya wari ku rundi rwego. Natangiye kureba saa kumi n’imwe za mu gitondo, ndangiza saa cyenda z’ijoro. Byari nk’ureba Fast and Furious season ya 10.” Undi witwa Modern Folklore yavuze ko Speed yahuye n’imbaga irenze ya bantu benshi barenze abo yari asanzwe abona.
Uruzinduko rwa IShowSpeed rwasize ruvugishije benshi, haba ku myitwarire y’abafana, ku nyungu igihugu cyabonyemo, no ku isura ya Kenya yagaragaye ku rwego mpuzamahanga.



