Tariki ya 14 Werurwe 2026 ku biro bya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya i Nairobi, habereye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, cyitabiriwe n’abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro,” aho abitabiriye baganiriye ku ruhare rukomeye umugore agira mu iterambere ry’umuryango, ry’abaturage ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Iki gikorwa cyahuje abagore b’Abanyarwanda baba muri Kenya n’abandi bagize umuryango nyarwanda muri diaspora, baganira ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umugore, kumufasha kurushaho kugira uruhare mu iterambere ndetse no gukomeza kubungabunga indangagaciro n’umuco nyarwanda ku bana bakurira mu mahanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye uruhare abagore bagira mu iterambere ry’igihugu. Yavuze ko abagore bagira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango no guteza imbere sosiyete, bityo ko kubashyigikira no kubaha amahirwe bigira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko iyo abagore bahawe amahirwe yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, bituma habaho impinduka nziza mu miryango ndetse no mu muryango mugari. Yagaragaje ko gushyigikira umugore bituma imiryango irushaho gutekana, bigakomeza kubaka sosiyete kandi bikihutisha iterambere ry’igihugu.
Yashimiye abitabiriye iki gikorwa, abasaba gukomeza gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere abagore no gukomeza guharanira uburinganire mu muryango nyarwanda aho bari hose.
Mu kiganiro cyatanzwe muri iki gikorwa, Nshutiyayesu Martha, uhagarariye komisiyo y’uburinganire mu muryango, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ufite igisobanuro gikomeye mu guha umugore agaciro no kumushimira uruhare agira mu mibereho y’imiryango no mu iterambere ry’igihugu.
Yashimiye cyane Ambasade y’u Rwanda muri Kenya kuba yaratanze umwanya wo gutegura iki gikorwa cyahuje abagore n’abagabo b’Abanyarwanda baba muri Kenya, bakabona umwanya wo kuganira ku bibazo bibareba ndetse no ku buryo bwo gukomeza guteza imbere imiryango yabo.

Martha yibukije abagore ko bifitemo ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo, ashimangira ko umugore utekanye kandi witeje imbere aba ari inkingi ikomeye y’iterambere mu muryango no mu gihugu.
Yagaragaje ko abagore b’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Nairobi bari mu byiciro bitandukanye birimo abakora imirimo itandukanye mu nzego z’umwuga, abazanye n’abagabo babo mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ndetse n’abandi baje gushaka ubuzima n’amahirwe mashya muri Kenya.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’abagore muri diaspora, hanagarutswe ku mbogamizi zimwe na zimwe bagihura na zo. Zimwe muri izo mbogamizi zirimo ihohoterwa rikigaragara mu miryango imwe n’imwe, aho iyo bibaye ngombwa ambasade ifasha abagore bahuye n’ibibazo bikomeye kubona ubufasha bukenewe harimo no gusubira mu gihugu.
Hanavuzwe kandi ikibazo cy’abakobwa bato bazanwa muri Kenya bizejwe akazi, ariko bagera Nairobi bagasanga ababatumiye bakuyeho telephone (bazimije), bigatuma bahura n’ibibazo bikomeye by’imibereho. Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku buryo bwo kurushaho kwirinda bene ibyo bibazo no gufasha buri wese ushobora guhura nabyo.
Martha yashimiye abagore bishyize hamwe bagashinga itsinda ryitwa “Itororo Utunyoni,” rigamije gufasha abana b’Abanyarwanda bakurira mu mahanga kumenya neza umuco nyarwanda n’indangagaciro z’igihugu cyabo. Yavuze ko ari ingenzi ko abana baba muri diaspora bakura bazi ururimi rwabo, amateka y’igihugu cyabo ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro cye, Leonie yavuze ko iterambere ry’umugore ritagomba kurebwa nk’inyungu y’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko rifitanye isano n’iterambere ry’igihugu cyose. Yibukije amagambo ya Perezida Paul Kagame, wavuze ko igihugu gishobora kugera ku iterambere rirambye ari uko habayeho uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Leonie yavuze ko igihe abagore bahawe amahirwe yo kwiga, gukora no kugira uruhare mu gufata ibyemezo, bituma igihugu cyose gishobora gutera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye.
Muri iki gikorwa kandi habayeho ibiganiro byibanze ku guteza imbere abagore no gukomeza kwigisha urubyiruko n’abana bakurira mu mahanga indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abitabiriye baganiriye ku buryo bwo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda uhamye, wubakiye ku ndangagaciro z’ubufatanye, kubahana no gushyigikirana.
Abitabiriye uyu munsi banamenyeshejwe gahunda igihugu cy’u Rwanda cyihaye yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka wa 2027. Basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara, harimo gushishikariza abagore kwisuzumisha hakiri kare no kumenya uburyo bwo kuyirinda.
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza guha umugore agaciro, kumushyigikira no kumufasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango n’igihugu, haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.






