36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruNarges Mohammadi watsindiye iihembo cyitiriwe Nobel 2023 ni muntu ki ?

Narges Mohammadi watsindiye iihembo cyitiriwe Nobel 2023 ni muntu ki ?

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Narges Mohammadi ni icyamamare mu gihugu cya Irani . Yagiye aharanira ko abagore bo muri iki gihugu babaho mu mutekano , nta hohoterwa ribakorewe .

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Byamutwaye igihe kinini kuko u mwaka 2010 yarafunzwe azira kuvugira igitsina gore . Mohammadi w’imyaka 51 yafunzwe incuro zisaga 13 , yhanangirizwa incuro zisaga 5 , ndetse anahanishwa igifungo imyaka 31  byose azira kuba ashaka ko abagore batahohoterwa . kurubu akaba ari muri gereza aho azira gukwirakwiza ibihuha.

Mu mwaka ushize , muri gereza ya Evin iherereye ahitwa I Teheran yatangaje uburyo abagore bafatwa muri gereza , bafunzwe bazira kwiyamamaza imyanya yo muri leta , bamwe bagiye bafatwa kungufu abanda baricwa .

Imyigaragambyo yauye kurupfu rwa Mahsa Amini w’imyaka 22 , rwabereye muri gereza mu kwezi kwa 9 mu mwaka 2022 . aho yari yarafunzwe azira kurenga ku mategeko y’imyambaro .

Mu guha igihembo uyu mugore , uhagarariye akanama nkemurampaka , yatangaje ko Mohammadi yarwaniye abagore mu kwamagana amacakubiri n’iyicwarubozo bahura nako.yongeye ko ari umurwanyi uharanira ukwishyira ukizana kwa muntu.

Kuba ahawe iki gihembo gikomeye ku isi biha Mohammadi igihagararo mpuzamahanga cyo kurugero rwo hejuru bitaza gushimisha igihugu cya Iran.

Latest stories

spot_img