Nyuma y’imyaka igera kuri 10 ataba mu Rwanda, Miss Kundwa Doriane uherutse kugaruka i Kigali yahishuye bimwe mu bibazo bikomeye yahuye na byo nyuma yo gutwara ikamba rya Miss Rwanda, cyane cyane bitewe n’uko yari akiri muto kandi atiteguye neza.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026, mu materaniro yiswe “Pink Sunday” yabereye muri Kigali Serena Hotel, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Restored to do it again”. Aya materaniro yayoborwaga na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church, ategurwa na Girls Impact Ministry igizwe n’abakobwa bakorera muri iyo minisiteri.
Aya materaniro yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga, kubibutsa ko bashoboye, ndetse ko n’uwahuye n’igikomere cyangwa intege nke ashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri. Yashingiye ku ijambo riri muri Ezekiyeli 36:26 rigira riti: “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.”
Ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ijambo ku bandi bari bateraniye muri ayo materaniro, Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 yabanje gushimira Apôtre Mignonne Kabera ku bwo gutegura ayo materaniro, ndetse no kumwakira neza nyuma y’imyaka myinshi atagera mu gihugu.
Ati: “Ndashaka gushimira Apôtre Mignonne kubera aya mahirwe. Nari maze imyaka 10 ntaza mu Rwanda. Kuhagera ngasanga hari amateraniro nk’aya, ni ikintu cyishimirwa cyane. Kumara igihe kirekire utabona umuntu, wibwira ko ashobora kuba yarahindutse, ariko wanyakiriye nk’umwana wo mu rugo nk’uko byahoze.”
Agaruka ku rugendo rwe rwo kwitabira Miss Rwanda, Miss Doriane yavuze ko bitari mu nzozi ze kuba Nyampinga, ndetse ko atigeze abitegura nk’intego yihariye, ahubwo byamusanze bitunguranye.
Ati: “Kujya muri Miss Rwanda si ibintu nasengeye cyane cyangwa nateguye. Byaje bitunguranye, umuntu aganira n’inshuti bakakubwira ngo ibi wabikora, ukavuga uti tuzareba.”
Yakomeje avuga ko iyo “kuzareba” kwahise kuvamo ibikorwa, kuko inshuti ze zamwiyandikishije atabizi, akabyumva ku munsi yajyaga mu irushanwa.
N’ubwo atari yiteguye, Miss Kundwa Doriane yaje kwegukana ikamba, ariko asobanura ko intsinzi itahise ikuraho imbogamizi, cyane cyane bitewe n’imyaka mike yari afite.
Ati: “Nubwo Imana yampaye umugisha wo kwegukana ikamba, ntibyakuyeho imbogamizi zaje nyuma. Zari ziremereye kuko icyo gihe nari mfite imyaka 19 gusa.”
Yavuze ko yakuriye mu muryango urinzwe cyane, atamenyereye cyane ubuzima bwo hanze, ariko akagaragaza ko kimwe mu byamufashije ari uko yakuriye mu rusengero, ndetse akaba yaratangiriye gusengera muri Women Foundation Ministries kuva mu 2011.
Yavuze ko buri gihe iyo yabonaga ibintu bimurenze, yasabaga Apôtre Mignonne Kabera kumusengera, bikamufasha gukomeza gushikama no guhangana n’ibigeragezo yahuye na byo.
Miss Kundwa Doriane yemeje ko gukurira mu rugo rusenga no mu rusengero byamubereye inkingi ikomeye, bituma yishingikiriza Imana mu byo yakoraga byose, kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi.
Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 agarutse mu gihugu nyuma y’igihe kirekire atuye muri Canada. Nyuma yo kugaruka, yahuye n’abandi begukanye ikamba rya Miss Rwanda barimo Miss Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine na Miss Akiwacu Colombe.



