19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduro“Nasabye Imana umuntu uzankunda impa Michael” — Miss Naomi yishimira umwaka umwe...

“Nasabye Imana umuntu uzankunda impa Michael” — Miss Naomi yishimira umwaka umwe w’urukundo n’isezerano ry’akarundura

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomi, yahishuye ko anyuzwe byimazeyo n’umugabo we Michael Tesfay, agaragaza ko umwaka umwe bamaze basezeranye imbere y’amategeko wamubereye uw’ibyishimo n’ituze mu mutima.

Aya magambo Naomi yayasangije abamukurikira barenga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Instagram ku wa 27 Ukuboza 2025, aho yashyizeho amafoto ari kumwe n’umugabo we, ayaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima agaragaza urukundo n’ishimwe.

Yavuze ko iyi tariki ifite umwihariko ukomeye mu buzima bwabo bombi, kuko ari bwo bahisemo kwemeza ku mugaragaro, imbere y’amategeko, ko bazabana akaramata, bakundana kandi bakitanaho ubuzima bwabo bwose.

Naomi yasubije amaso inyuma agaruka ku munsi wa mbere bahuriyeho, avuga ko utajya umuva mu mutwe kubera ibyishimo n’uburyo Michael yamwitayeho bwa mbere. Yavuze ko icyo gihe yatekerezaga ko ari urukundo rushya rushobora kurangirana n’akanya, ariko uko imyaka yagiye ishira byagaragaye ko ari urukundo rwimbitse kandi ruhamye.

Ati: “Ndacyibuka inshuro ya mbere mpura na Michael, tariki ya 29 Ukuboza 2021. Byari bimwe mu bihe byiza nagize mu buzima bwanjye. Uburyo yambwiye, uko yanyitayeho, natekereje ko ari iby’urukundo rushya rushobora kurangirana n’agahararo. Ariko reba nyuma y’imyaka ine, urukundo ntirwahindutse.”

Yakomeje avuga ko mbere yo guhura na Tesfay yari yarasenze asaba Imana kumuha umuntu uzamukunda urudashira, maze nyuma y’ukwezi kumwe gusa Imana imuha Michael, amusobanura nk’umugabo udasanzwe, umushyigikira kandi umwibutsa gukomeza gukora no gukurikira inzozi ze, kuko adakunda na gato ubunebwe.

Nishimwe Naomi yashimangiye ko anejejwe no kuba we n’umugabo we bamaze umwaka umwe basezeranye imbere y’amategeko, aboneraho gushimira Michael Tesfay ku cyizere yamugiriye, akamugira umufasha w’ubuzima bwe.

Naomi na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza, mu gihe ku wa 29 Ukuboza 2024 bakoze ubukwe bwabo mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, byabereye ijisho.

Mu rugendo bamaze kumarana, Nishimwe Naomi yananditse igitabo kivuga ku buzima bwe, aho yashimiye cyane Tesfay ku ruhare yagize mu kumutera inkunga no kumufasha gutera iyi ntambwe ikomeye. Muri iki gitabo, yanagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo bombi, birimo no kubura inda yari atwite, ibizwi nka miscarriage, avuga ko urukundo n’ubwumvikane byabo ari byo byabafashije gukomeza gukomera.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here