Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomi, yahishuye ko anyuzwe byimazeyo n’umugabo we Michael Tesfay, agaragaza ko umwaka umwe bamaze basezeranye imbere y’amategeko wamubereye uw’ibyishimo n’ituze mu mutima.
Aya magambo Naomi yayasangije abamukurikira barenga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Instagram ku wa 27 Ukuboza 2025, aho yashyizeho amafoto ari kumwe n’umugabo we, ayaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima agaragaza urukundo n’ishimwe.
Yavuze ko iyi tariki ifite umwihariko ukomeye mu buzima bwabo bombi, kuko ari bwo bahisemo kwemeza ku mugaragaro, imbere y’amategeko, ko bazabana akaramata, bakundana kandi bakitanaho ubuzima bwabo bwose.
Naomi yasubije amaso inyuma agaruka ku munsi wa mbere bahuriyeho, avuga ko utajya umuva mu mutwe kubera ibyishimo n’uburyo Michael yamwitayeho bwa mbere. Yavuze ko icyo gihe yatekerezaga ko ari urukundo rushya rushobora kurangirana n’akanya, ariko uko imyaka yagiye ishira byagaragaye ko ari urukundo rwimbitse kandi ruhamye.
Ati: “Ndacyibuka inshuro ya mbere mpura na Michael, tariki ya 29 Ukuboza 2021. Byari bimwe mu bihe byiza nagize mu buzima bwanjye. Uburyo yambwiye, uko yanyitayeho, natekereje ko ari iby’urukundo rushya rushobora kurangirana n’agahararo. Ariko reba nyuma y’imyaka ine, urukundo ntirwahindutse.”
Yakomeje avuga ko mbere yo guhura na Tesfay yari yarasenze asaba Imana kumuha umuntu uzamukunda urudashira, maze nyuma y’ukwezi kumwe gusa Imana imuha Michael, amusobanura nk’umugabo udasanzwe, umushyigikira kandi umwibutsa gukomeza gukora no gukurikira inzozi ze, kuko adakunda na gato ubunebwe.
Nishimwe Naomi yashimangiye ko anejejwe no kuba we n’umugabo we bamaze umwaka umwe basezeranye imbere y’amategeko, aboneraho gushimira Michael Tesfay ku cyizere yamugiriye, akamugira umufasha w’ubuzima bwe.
Naomi na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza, mu gihe ku wa 29 Ukuboza 2024 bakoze ubukwe bwabo mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, byabereye ijisho.
Mu rugendo bamaze kumarana, Nishimwe Naomi yananditse igitabo kivuga ku buzima bwe, aho yashimiye cyane Tesfay ku ruhare yagize mu kumutera inkunga no kumufasha gutera iyi ntambwe ikomeye. Muri iki gitabo, yanagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo bombi, birimo no kubura inda yari atwite, ibizwi nka miscarriage, avuga ko urukundo n’ubwumvikane byabo ari byo byabafashije gukomeza gukomera.



