24.4 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitikeNdayishimiye anenga kutita ku bibazo bya RDC no kudakorera hamwe kw’amahanga mu...

Ndayishimiye anenga kutita ku bibazo bya RDC no kudakorera hamwe kw’amahanga mu miyoborere y’Afurika

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umukuru w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye kunenga uburyo amahanga akomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutekano muke n’ibitero bikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi yabivugiye mu nama ya 4 nyafurika y’urubyiruko, amahoro n’umutekano, iteraniye i Bujumbura muri Palais de Kiriri kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Ukuboza 2025. Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ntibigume mu magambo: Guteza imbere ubushobozi n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rirambye.” Ndayishimiye ayiyobora mu rwego rwe nk’uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda y’Urubyiruko, Amahoro n’Umutekano.

Mu ijambo rye, Ndayishimiye yavuze ko Afurika ikomeje kuba “ikiraro” cy’inyungu z’ibihangange ku isi, bigateza amakimbirane n’intambara zigamije kwigarurira umutungo wayo. Yavuze ko intambara z’iki gihe zitagarukira ku masasu, ahubwo zikorwa mu buryo bw’amayeri.

Yagize ati:“Ku bice byinshi bya Afurika ntitwumva amasasu, ariko intambara yo muri iki gihe irushijeho kuba mbi kuko ikorwa mu bwiru. Afurika irashakwa mu buryo bwinshi, kandi hagamijwe kwigarurira umutungo wayo, n’ ibihugu bikomeye ku Isi. Ni yo mpamvu ibihugu nka RDC bikomeza guterwa no kubaho mu ntambara idashira mu gihe amahanga arebera.”

Ndayishimiye yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu karere ka Sahel, birimo Mali, Burkina Faso na Niger, bimaze imyaka byibasirwa n’imitwe ya jihadiste, nyamara amahanga atabitaho uko bikwiye.

Yagize ati:“Mu bihugu byinshi, amafaranga agenewe iterambere akoreshwa mu guhirika ubutegetsi no gushyiraho abayobozi bakorera inyungu z’amahanga. Abanyapolitiki bamwe baratenguha abaturage babo, bagira uruhare mu gusenya igihugu cyabo kugira ngo bigere ku nyungu zabo bwite.”

Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu mu gihe umujyi wa Uvira, ufatwa nk’ingenzi mu mutekano wa Kivu y’Amajyepfo wamaze kwigarurira na AFC/M23.

Ibi bibaye mu gihe RDC n’u Rwanda biherutse gusinyira amasezerano ya Washington yari agamije guhagarika imirwano. Ariko aho gutanga umuti, umutekano mu burasirazuba bwa Congo wakomeje kuzamba, buri gihugu gishinja ikindi kuba intandaro y’imvururu nshya.

Nyuma yo gufata Bukavu muri Gashyantare 2025, guverinoma ya Kinshasa yari yimuriye icyicaro cy’inzego za leta muri Kivu y’Amajyepfo i Uvira. Gufatwa kwayo na AFC/M23 byafashwe nk’igikorwa “gikomeretsa” Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na diplomasi y’u Burundi, kuko byakurikiye igihe gito amasezerano ya Washington asinywe.

Ndayishimiye yasabye ko Afurika n’amahanga bakwiyemeza gushyira imbere amahoro n’inyungu z’abaturage, kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no mu bindi bice bya Afurika bibonerwe umuti urambye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here