Umukuru w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye kunenga uburyo amahanga akomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutekano muke n’ibitero bikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi yabivugiye mu nama ya 4 nyafurika y’urubyiruko, amahoro n’umutekano, iteraniye i Bujumbura muri Palais de Kiriri kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Ukuboza 2025. Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ntibigume mu magambo: Guteza imbere ubushobozi n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rirambye.” Ndayishimiye ayiyobora mu rwego rwe nk’uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda y’Urubyiruko, Amahoro n’Umutekano.
Mu ijambo rye, Ndayishimiye yavuze ko Afurika ikomeje kuba “ikiraro” cy’inyungu z’ibihangange ku isi, bigateza amakimbirane n’intambara zigamije kwigarurira umutungo wayo. Yavuze ko intambara z’iki gihe zitagarukira ku masasu, ahubwo zikorwa mu buryo bw’amayeri.
📰 Also Read This:
Yagize ati:“Ku bice byinshi bya Afurika ntitwumva amasasu, ariko intambara yo muri iki gihe irushijeho kuba mbi kuko ikorwa mu bwiru. Afurika irashakwa mu buryo bwinshi, kandi hagamijwe kwigarurira umutungo wayo, n’ ibihugu bikomeye ku Isi. Ni yo mpamvu ibihugu nka RDC bikomeza guterwa no kubaho mu ntambara idashira mu gihe amahanga arebera.”
Ndayishimiye yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu karere ka Sahel, birimo Mali, Burkina Faso na Niger, bimaze imyaka byibasirwa n’imitwe ya jihadiste, nyamara amahanga atabitaho uko bikwiye.
Yagize ati:“Mu bihugu byinshi, amafaranga agenewe iterambere akoreshwa mu guhirika ubutegetsi no gushyiraho abayobozi bakorera inyungu z’amahanga. Abanyapolitiki bamwe baratenguha abaturage babo, bagira uruhare mu gusenya igihugu cyabo kugira ngo bigere ku nyungu zabo bwite.”
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu mu gihe umujyi wa Uvira, ufatwa nk’ingenzi mu mutekano wa Kivu y’Amajyepfo wamaze kwigarurira na AFC/M23.
Ibi bibaye mu gihe RDC n’u Rwanda biherutse gusinyira amasezerano ya Washington yari agamije guhagarika imirwano. Ariko aho gutanga umuti, umutekano mu burasirazuba bwa Congo wakomeje kuzamba, buri gihugu gishinja ikindi kuba intandaro y’imvururu nshya.
Nyuma yo gufata Bukavu muri Gashyantare 2025, guverinoma ya Kinshasa yari yimuriye icyicaro cy’inzego za leta muri Kivu y’Amajyepfo i Uvira. Gufatwa kwayo na AFC/M23 byafashwe nk’igikorwa “gikomeretsa” Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na diplomasi y’u Burundi, kuko byakurikiye igihe gito amasezerano ya Washington asinywe.
Ndayishimiye yasabye ko Afurika n’amahanga bakwiyemeza gushyira imbere amahoro n’inyungu z’abaturage, kugira ngo ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no mu bindi bice bya Afurika bibonerwe umuti urambye.





