Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo n’imvururu bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika kitakagombye gufatwa nk’ingaruka zisanzwe z’icyifuzo cy’impinduka z’Urubyiruko rwa rw’aba-Gen Z, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’akababaro gakomeye gaterwa n’uko urubyiruko rwirengagijwe igihe kirekire.
Ibi yabivugiye mu nama ya kane y’Urubyiruko rwa Afurika, aho yagaragaje impungenge z’uko ibihugu byafatwaga nk’ibihamye mu mutekano n’imiyoborere ubu biri kwinjira mu bibazo bikomeye byatewe n’imyitwarire y’urubyiruko rufite agahinda n’ukutabona icyerekezo.
Ati: “Itangazamakuru ribifata nk’ikintu gisanzwe, rikavuga ko aba-Gen Z bashaka impinduka. Ariko turabona ibihugu byari bihamye ubu biri mu bibazo bikomeye bitewe n’uru rubyiruko.”
📰 Also Read This:
Perezida Ndayishimiye yibukije ko hejuru ya 70% by’abatuye Afurika ari urubyiruko, bityo rukaba rukwiye gufatwa nk’umusingi w’iterambere aho kuba umutwaro. Yavuze ko abayobozi bagomba gushyira imbere politiki zitanga amahirwe y’akazi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, kugira ngo uru rubyiruko ruhinduke imbaraga zitwara ubukungu n’iterambere ry’ibihugu.
Nubwo bimeze bityo, Perezida w’u Burundi yagaragaje ko icyo cyerekezo kikiri kure y’ukuri. Ubushomeri bukabije n’ihungabana ry’amahirwe yo kubona akazi bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rubyiruko rwa Afurika. Ibi bituma benshi bahitamo gushaka amahirwe mu mahanga, akenshi banyuze mu nzira ziteje akaga.
Ati: “Urubyiruko rurashaka kugenda, rimwe na rimwe ruciye mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Yasobanuye ko iri yimuka rinini ari ikimenyetso cy’uko ibihugu bya Afurika byananiwe gukemura ibibazo by’ingenzi byugarije urubyiruko. Ati: “Afurika ntirabasha kubona ibisubizo birambye ku bibazo bibangamiye urubyiruko rwayo.”
Perezida Ndayishimiye yanenze kandi igitekerezo kivuga ko ubukene ari bwo butera umutekano muke gusa. Yibajije niba atari ihungabana ry’umutekano rituma ubukene burushaho kwiyongera, asaba ko hakorwa isesengura rihamye ry’imiyoborere n’ingamba z’iterambere.
Mu gusoza, yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika kongera imbaraga mu gushakira urubyiruko ibisubizo bifatika kandi birambye, ashimangira ko ejo hazaza h’amahoro n’ituze ry’umugabane bishingiye ku buryo urubyiruko rufatwa kandi rugahabwa amahirwe.



