24.4 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomeAmakuruNdayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo n’imvururu bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika kitakagombye gufatwa nk’ingaruka zisanzwe z’icyifuzo cy’impinduka z’Urubyiruko rwa rw’aba-Gen Z, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’akababaro gakomeye gaterwa n’uko urubyiruko rwirengagijwe igihe kirekire.

Ibi yabivugiye mu nama ya kane y’Urubyiruko rwa Afurika, aho yagaragaje impungenge z’uko ibihugu byafatwaga nk’ibihamye mu mutekano n’imiyoborere ubu biri kwinjira mu bibazo bikomeye byatewe n’imyitwarire y’urubyiruko rufite agahinda n’ukutabona icyerekezo.

Ati: “Itangazamakuru ribifata nk’ikintu gisanzwe, rikavuga ko aba-Gen Z bashaka impinduka. Ariko turabona ibihugu byari bihamye ubu biri mu bibazo bikomeye bitewe n’uru rubyiruko.”

Perezida Ndayishimiye yibukije ko hejuru ya 70% by’abatuye Afurika ari urubyiruko, bityo rukaba rukwiye gufatwa nk’umusingi w’iterambere aho kuba umutwaro. Yavuze ko abayobozi bagomba gushyira imbere politiki zitanga amahirwe y’akazi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, kugira ngo uru rubyiruko ruhinduke imbaraga zitwara ubukungu n’iterambere ry’ibihugu.

Nubwo bimeze bityo, Perezida w’u Burundi yagaragaje ko icyo cyerekezo kikiri kure y’ukuri. Ubushomeri bukabije n’ihungabana ry’amahirwe yo kubona akazi bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rubyiruko rwa Afurika. Ibi bituma benshi bahitamo gushaka amahirwe mu mahanga, akenshi banyuze mu nzira ziteje akaga.

Ati: “Urubyiruko rurashaka kugenda, rimwe na rimwe ruciye mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yasobanuye ko iri yimuka rinini ari ikimenyetso cy’uko ibihugu bya Afurika byananiwe gukemura ibibazo by’ingenzi byugarije urubyiruko. Ati: “Afurika ntirabasha kubona ibisubizo birambye ku bibazo bibangamiye urubyiruko rwayo.”

Perezida Ndayishimiye yanenze kandi igitekerezo kivuga ko ubukene ari bwo butera umutekano muke gusa. Yibajije niba atari ihungabana ry’umutekano rituma ubukene burushaho kwiyongera, asaba ko hakorwa isesengura rihamye ry’imiyoborere n’ingamba z’iterambere.

Mu gusoza, yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika kongera imbaraga mu gushakira urubyiruko ibisubizo bifatika kandi birambye, ashimangira ko ejo hazaza h’amahoro n’ituze ry’umugabane bishingiye ku buryo urubyiruko rufatwa kandi rugahabwa amahirwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here