Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yavuze amagambo akomeye asubiza umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie, aho yatangaje ko kugira ngo Melodie agere ku rwego rwe mu bijyanye n’ibikorwa n’ibihembo byamutwara igihe kinini, byamusaba gukora indi myaka icumi, kandi we yaba yararetse umuziki burundu.
Ibi The Ben yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka mu Isango na Muzika Awards 2025 cyabereye muri Camp Kigali.
Aya magambo The Ben yayavuze asubiza ibyatangajwe mbere n’umuhanzi Bruce Melodie, wari wagaragaje ko yakwishimira kubona abahanzi bakuru bafite ibihembo bike nabo begukana nibura igihembo muri aya marushanwa. Ibyo Bruce Melodie yavuze byafashwe nk’uburyo bwo gucokoza The Ben, nawe wari witabiriye uyu muhango.
📰 Also Read This:
By’umwihariko, amagambo ya Bruce Melodie akubiye no mu ndirimbo ye nshya ‘Munyakazi’, yumvikanamo imirongo irata ibigwi ikanagaragaza kwiyumvamo ubushobozi burenze ubw’abandi bahanzi. Ibi byatumye benshi babyakira nk’uburyo bwo kwigereranya n’abandi, cyane cyane The Ben.
Mu gusubiza, The Ben yagize ati:
“Mbere na mbere, nonaha ndamutse mpagaritse burundu gukora umuziki, ntekereza ko Bruce Melodie byamutwara indi myaka icumi kugira ngo agwize ibihembo nk’ibyo mfite magingo aya.”
Yakomeje ashimangira ko nubwo Bruce Melodie ari umuhanzi mwiza kandi wujuje ibisabwa ngo ahabwe icyubahiro kubera ibyo amaze kugeraho, bidakwiye ko yumva amurusha cyangwa amuri hejuru, cyane cyane mu bijyanye n’ibihembo n’amateka y’umuziki.
Ati: “Melodie ni umuhanzi mwiza kandi indabo zose afite ziramukwiye. Ariko ntekereza ko ajya yibagirwa ko ndi mukuru we muri aka gakino. Hari ibihembo natwaye mbere y’uko atangira gukora umuziki kinyamwuga, ndetse n’ibyo ndimo kwegukana muri iki gihe duhanganye.”
The Ben, uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Indabo Zange’, ari mu myiteguro y’igitaramo cye cyiswe ‘NU-Year Groove’ giteganyijwe kuba tariki ya 1 Mutarama 2026. Muri icyo gitaramo, The Ben na Bruce Melodie bazahurira ku rubyiniro rumwe, ibintu benshi bategereje kureba uko bizagenda nyuma y’aya magambo akomeje guteza impaka mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
IFOTO NIYA IGIHE






