20 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomeImyidagaduro"Ndi muzima kandi ndi umunyamwuga" Bruce Melodie yaciye amarenga ku bivugwa ko...

“Ndi muzima kandi ndi umunyamwuga” Bruce Melodie yaciye amarenga ku bivugwa ko yaba yarabaswe n’urumogi

Date:

Related stories

Ni ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

  Umuraperikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, SHENSEA, yahakanye byimazeyo amakuru...

Ijoro rimwe, inzozi n’umuziki: Uko ‘Ntacyo’ ya Butera Knowless yavukiye mu buriri

  Butera Knowless yongeye gutungura abakunzi b’umuziki nyarwanda, ahishura inkuru...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane ku izina rya Bruce Melodie, yanyomoje bidasubirwaho impuha zimaze iminsi zimukwirakwizwaho ku mbuga nkoranyambaga, zavugaga ko yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi byitwa mugo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi wa MIE Empire, aho yasobanuye ko ayo makuru nta shingiro afite, anasobanura ko atiyumva mu bantu bashinjwa kunywa ibiyobyabwenge.

Bruce Melodie yagize ati: “Ubuse abanywa ibiyobyabwenge basa uku? Narabyumvise koko, ariko tuzi ko hari abantu bakunda amakuru y’ibihuha, abandi bakayasesengura nabi, n’abandi bakagenda bavuga ibyo biboneye.”

Yakomeje agaragaza ko adakunda kwisobanura ku bintu abona ko bishobora kumusuzuguza cyangwa kumushyira hasi, ariko ashimangira ko ibyamuvuzweho bitamushimishije na gato. Ati: “Ibiyobyabwenge byayobya ubwenge, njyewe ndi muzima, ndi umuhanzi uzi inshingano ze kandi nzi icyerekezo mfite.”

Uyu muhanzi yavuze ibi mu gihe hari hashize iminsi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahwihwisa ko yaba yarasigaye agaragara mu myitwarire idasanzwe, bakabihuza n’ibiyobyabwenge, ibintu we ahakana yivuye inyuma.

Ibi bisobanuro bya Bruce Melodie byaje gushyira iherezo ku mpuha zari zimaze iminsi zivugisha benshi, ashimangira ko akomeje umuziki we mu murongo usobanutse, yitandukanyije n’ibintu byose byamwangiriza isura n’umwuga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here