Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane ku izina rya Bruce Melodie, yanyomoje bidasubirwaho impuha zimaze iminsi zimukwirakwizwaho ku mbuga nkoranyambaga, zavugaga ko yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi byitwa mugo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi wa MIE Empire, aho yasobanuye ko ayo makuru nta shingiro afite, anasobanura ko atiyumva mu bantu bashinjwa kunywa ibiyobyabwenge.
Bruce Melodie yagize ati: “Ubuse abanywa ibiyobyabwenge basa uku? Narabyumvise koko, ariko tuzi ko hari abantu bakunda amakuru y’ibihuha, abandi bakayasesengura nabi, n’abandi bakagenda bavuga ibyo biboneye.”
📰 Also Read This:
Yakomeje agaragaza ko adakunda kwisobanura ku bintu abona ko bishobora kumusuzuguza cyangwa kumushyira hasi, ariko ashimangira ko ibyamuvuzweho bitamushimishije na gato. Ati: “Ibiyobyabwenge byayobya ubwenge, njyewe ndi muzima, ndi umuhanzi uzi inshingano ze kandi nzi icyerekezo mfite.”
Uyu muhanzi yavuze ibi mu gihe hari hashize iminsi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahwihwisa ko yaba yarasigaye agaragara mu myitwarire idasanzwe, bakabihuza n’ibiyobyabwenge, ibintu we ahakana yivuye inyuma.
Ibi bisobanuro bya Bruce Melodie byaje gushyira iherezo ku mpuha zari zimaze iminsi zivugisha benshi, ashimangira ko akomeje umuziki we mu murongo usobanutse, yitandukanyije n’ibintu byose byamwangiriza isura n’umwuga.






