Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Tanzania, Irene Uwoya uzwi cyane nka Oprah, yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo yavugaga ku nshuro ya mbere ku itandukana rye na Ndikumana Hamad Katauti, wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’umutoza wa Rayon Sports.
Ibi Oprah yabitangaje mu kiganiro “Ukuri Wahishwe” cyahuje abahanzi n’abakinnyi ba filime batandukanye barimo Kajala. Yavuze ko impamvu atigeze agaruka kuri iyi nkuru mu gihe kirekire ari uko nta muntu wari warigeze ayimubazaho.
Ati: “Sinigeze mbivugaho kuko nta muntu wabimbajijeho. Ariko nanone simbona impamvu yo kubihisha. Niba mushaka kubimenya, ndabivuga.”
Abajijwe uko byagenze ngo atandukanye na Katauti, Oprah yatangiye ashimangira ko ari we mugabo wamukunze kurusha abandi bose bagiye bagira umubano.
Ati: “Mu buzima bwanjye bw’urukundo, Ndikumana Hamad Katauti ni we mugabo wankunze cyane kurusha abandi bose. Yanshyiraga imbere kurusha we ubwe, ankunda mu buryo budasanzwe.”
Yakomeje avuga ko nubwo Katauti yamwitangiraga akamushyira imbere, we atigeze abyitwaramo uko bikwiye bitewe n’imyaka mike yari afite icyo gihe.
Ati: “Sinatinya kuvuga ko icyatumye dutandukana ari njyewe. Yari umuntu unkunda cyane ku buryo byanamuviriyemo ibibazo mu kazi ke. Icyo gihe nari nkiri muto, narongowe mfite imyaka 22, ntaratuza mu bitekerezo, nshaka gukora byinshi ntitaye ku ngaruka.”
Oprah yemeje ko iyo aza kuba afite ubwenge afite uyu munsi, umubano wabo wari gukomeza, ndetse ashimangira ko gutandukana na Katauti ari imwe mu mibabaro ikomeye ataribagirwa kugeza n’ubu.
Ati: “Nakwifuje ko icyo gihe cyakabaye ubu. Kumubura ni kimwe mu bintu bimbabaza cyane mu buzima bwanjye.”
Abajijwe icyo yamubwira iyo aza kuba akiriho, Oprah ntiyabashije kwihangana. Amarira yamushotse mu maso, maze avuga mu kiniga kinshi ati:“Nari kumara umwanya wose musaba imbabazi.”
Irene Uwoya yakoze ubukwe na Ndikumana Hamad Katauti mu 2008, baza gutandukana mu 2013. Katauti yaje kwitaba Imana mu 2017.
Nyuma y’itandukana ryabo, higeze kuvugwa ko Oprah yaba yarakoze ubukwe n’umuhanzi Dogo Janja, ariko muri iki kiganiro yabihakanye, avuga ko ubukwe bumwe rukumbi yakoze mu buzima bwe ari ubwo yakoranye na Ndikumana Hamad Katauti.



