Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) kuba uhitamo kuvuga ku kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi ariko wirengagije nkana imibabaro y’Abanyamulenge bagizweho ingaruka n’ibitero n’ibikorwa by’ivangura bikomeje kubibasira.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku wa 16 Ukuboza 2025, asubiza ku butumwa bwa ECCAS bwagarukaga ku mpunzi z’Abanye-Congo zikomeje kwiyongera mu Burundi, aho uyu muryango wasabye ko hakongerwa ubutabazi bwihutirwa mu rwego rwo kuzifasha.
Perezida wa Komisiyo ya ECCAS, Ezéchiel Nibigira, yari yatangaje ko hakenewe inkunga yihuse ituruka mu Karere no mu miryango mpuzamahanga, mu gufasha impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi za Gatumba na Buganda, zahunze imirwano yabereye cyane mu mujyi wa Uvira hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC.
📰 Also Read This:
Nk’uko byatangajwe, kuri ubu mu nkambi ya Gatumba habarurwa impunzi zirenga 2,500, mu gihe mu nkambi ya Buganda zigera ku 40,000. Nibigira yavuze ko izi mpunzi zugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo kubura ibiribwa, amazi meza yo kunywa, aho kuba, serivisi z’isuku, ubuvuzi bw’ibanze n’ingorane z’ingendo zituma bigora kuzimurira mu zindi nkambi.
Yongeyeho ko kudafata ingamba byihutirwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku mpunzi ubwazo no ku mutekano n’imibereho y’aho zicumbikiwe.
Minisitiri Nduhungirehe, yihutiye kugaragaza ko nubwo gufasha impunzi ari ingenzi, ariko ECCAS ikwiye kugaragaza ubutabera n’uburinganire mu myanzuro ifata. Yashimangiye ko uyu muryango wari ukwiye no gutabariza Abanyamulenge bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi n’iza RDC, zirimo kubangamira ibikorwa by’ubutabazi no kugaba ibitero byahitanye ubuzima bwa benshi.
Yagize ati: “ECCAS yari kuba umuryango wizewe iyo iza kuba yarakoze impuruza nk’iyi ku mibereho y’Abanyamulenge, babangamiwe no gufungirwa ibikorwa by’ubutabazi n’ingabo z’u Burundi, ndetse n’abakomeretse n’abishwe n’ibitero by’indege z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Aya magambo ya Minisitiri ashingira ku kuba ECCAS itarigeze yamagana ku mugaragaro ibitero byagabwe ku Banyamulenge n’ingabo za RDC n’iz’u Burundi, nubwo byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane.
Ibi bibaye kandi mu gihe bamwe mu baturage bari bahungiye mu Burundi kubera umutekano muke watezwaga n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR, FARDC n’ingabo z’u Burundi, batangiye gusubira mu byabo mu bice bya Uvira, nyuma y’uko uwo mujyi wari umaze gufatwa na AFC/M23.
Ku wa 16 Ukuboza, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryemeye kuva mu mujyi wa Uvira, rigamije korohereza inzira y’ibiganiro hagati yaryo na Leta ya RDC, ariko rishimangira ko hakwiye gushyirwaho ingamba zifatika zo kurinda umutekano w’abaturage mu buryo burambye.





