39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruNduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye imyitwarire y’ibihugu bimwe by’Iburengerazuba, abishinja guceceka no kwirengagiza ku bushotoranyi n’ibitero byo mu kirere bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyane cyane mu gace ka Minembwe.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibitero bya FARDC bigabwa ku bice bituwe cyane bimaze igihe kirekire bikorwa nta nkomyi, nubwo biba binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano. Yashimangiye ko ibi bitero byibasira by’umwihariko abaturage b’abasivili, harimo n’Abanyamulenge, bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.

Yavuze ko mu gihe ibi bitero bikomeje kwiyongera, by’umwihariko mu bice bya Rugezi, Mubavusha na Gahwera, ndetse no mu Mikenke muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, amahanga akomeje kurebera nk’aho ntacyo bibabwiye. Yagaragaje ko iyo myitwarire ituma Leta ya RDC ifata ibyo bikorwa nk’ibisanzwe, aho kubihagarika no kubibazwa.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Iyi ni gahunda imenyerewe isubirwamo kenshi. Ntimuzigera mwumva ibihugu by’Iburengerazuba byamagana ku mugaragaro aya makosa akomeye yo kurenga ku gahenge akorwa na FARDC. Ahubwo bazakanguka gusa igihe AFC/M23 izaba yafashe imijyi imwe n’imwe muri RDC.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko kudahana abakora ibi bitero no kudahagarika ibikorwa by’ihohoterwa ari ugutesha agaciro amategeko mpuzamahanga n’amahame y’uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko iyo mikorere ibangamira inzira y’amahoro kandi igakomeza gusiga abasivili mu kaga kadasubirwaho.

Yasabye ko mu byemezo bifatwa ku rwego mpuzamahanga hajyaho ubutabera n’uburinganire, aho amakosa yamaganwa aho yaba aturutse hose, hatitawe ku ruhande ayakomokaho. Yibukije ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC atazagerwaho igihe cyose hari aho amakosa yirengagizwa mu gihe ay’abandi yamaganwa.

Ubu butumwa Minisitiri Nduhungirehe bukomeje gukurura impaka ku ruhare rw’amahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, anibutsa ko amahoro adashobora kuboneka hatabayeho kuvuga ukuri, kwamagana ihohoterwa aho riva hose, no kubahiriza byimazeyo amasezerano n’amahame mpuzamahanga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here