20 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomeImyidagaduroNi ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

Ni ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umuraperikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, SHENSEA, yahakanye byimazeyo amakuru yari amaze iminsi avugwa ko azataramira i Kigali, ayita amakuru y’ibihuha adafite ishingiro.

Ibi SHENSEA yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), asubiza umunyarwanda wari watangaje ko we na Mavado bazataramira i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2025, mu bitaramo byo gusoza umwaka. Mu magambo make ariko asobanutse, uyu muraperikazi yavuze ko ayo makuru atari yo, asaba abakunzi be kudayagenderaho.

Mu minsi ishize, inkuru zivuga ko SHENSEA azataramira i Kigali zari zarabyutse cyane, zitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse zigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira gutegereza igitaramo cyari cyitezwe cyane. Icyakora, iri tangazo rye ryashyize iherezo kuri izo mpamvu zose.

Chinsea Linda Lee, uzwi ku izina rya SHENSEA, ni umwe mu baraperikazi bakomeye bakomoka muri Jamaica, akaba afite inkomoko ihuza Jamaica na Koreya, bitewe n’uko ababyeyi be bakomoka muri ibyo bihugu. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Hit and Run”, zatumye aba umwe mu mazina akomeye mu muziki wa Caribbean ku rwego mpuzamahanga.

Ku bw’iyo mpamvu, kugeza ubu, nta gahunda yemewe ihari igaragaza ko SHENSEA azataramira i Kigali, keretse habaye itangazo rishyizwe ahagaragara n’abategura ibitaramo cyangwa n’umuhanzi ubwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here