Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, Fantana, yatunguye benshi nyuma yo gutanga ubutumwa bukakaye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania gukomeza gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite, by’umwihariko mu rwego rwo kwiyamamaza.
Ibi byabaye nyuma y’uko Diamond Platnumz avuze izina rya Fantana ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye yakoreye i Lagos muri Nigeria, ibintu Fantana yavuze ko bitumvikana na gato, cyane cyane niba koko Diamond ari mu buzima bwiza bw’urushako nk’uko abyigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
📰 Also Read This:
Abinyujije mu butumwa bumara amasaha 24 (Instagram Stories), Francine Nyanko Koffi, uzwi ku izina rya Fantana, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba Diamond akomeje kumuvuga mu ruhame no mu bitaramo bye, amubaza impamvu amwitaho mu gihe avuga ko yishimiye ubuzima bwe bwite.
Yagize ati: “Niba koko wishimiye urushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe?”
Fantana yongeyeho ko bidakwiye ko umuhanzi ufite izina rikomeye nka Diamond ahagarara imbere y’imbaga y’abantu mu gitaramo mpuzamahanga, aho kwibanda ku muziki we, agahitamo kuvuga izina rye.
Yakomeje ashimangira ko imyitwarire ya Diamond isa n’iy’umuntu ukimufitiye amarangamutima, amusaba kubireka akibanda ku buzima bwe bwite n’urushako rwe agaragaza nk’urw’icyitegererezo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo yuzuyemo uburakari, Fantana yamushinje gukoresha ishusho y’urushako rwe mu rwego rwo kwiyamamaza, anagaragaza ko n’impeta ye itagaragara ku kiganza cye.
Ati: “Ntundakarire uyu mugoroba! Uranyitaho cyane birenze urugero. Reka izina ryanjye riruhuke. Jya wita ku rushako rwawe rwo ku mbuga nkoranyambaga n’iyo mpeta nto, itagaragara.”
Fantana yanaburiye Diamond Platnumz ko nakomeza ku mwivangira mu buzima bwe, ashobora kumenya undi Fantana atari azi.
Izi ntonganya zakomeje gukurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’aba bahanzi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye. Kugeza ubu, Diamond Platnumz nta cyo aratangaza ku by’aya magambo akomeje kumuvugaho.






