31 C
Africa
Maandag, Desember 22, 2025
HomeImyidagaduro“Niba wishimiye urushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe?”_Fantana yihanangirije...

“Niba wishimiye urushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe?”_Fantana yihanangirije Diamond Platnumz

Date:

Related stories

Haratutumba intambara yeruye hagati ya Uganda n’ikindi gihugu cyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kwicirwa umusirikare. 

Umubano hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo na Uganda wongeye kuzamba nyuma y’inkuru yateje impaka n’ubwumvikane buke ku rupfu rw’umusirikare wa Sudani y’Epfo warashwe ku butaka bwa Uganda. Ibi byabaye mu gihe umutekano mu bice byegereye imipaka y’ibihugu byombi ukomeje kugaragaramo ibibazo by’urujijo, ubujura, n’imirwano idasobanutse neza.  Ku itariki ya 19 Ukuboza 2025, Corporal Daniel Agweli w’imyaka 27, wari umusirikare w’ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), yarashwe mu gace ka Yamba, hafi y’umupaka uhuza Sudani y’Epfo na Uganda. Icyabaye kuri uwo munsi cyahise gitangira kuvugwaho ibintu bitandukanye, buri ruhande rugatanga inkuru irushamikiyeho.  Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko...

RDC: Perezida Tshisekedi yahishuye umutego ukomeye cyane yateze AFC/M23 mu mujyi wa Uvira

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Bobi Wine asaba urubyiruko guhitamo ejo hazaza aho guhitamo inzoga n’itabi

  Umuhanzi w’icyamamare wahindutse umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda,...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

 

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, Fantana, yatunguye benshi nyuma yo gutanga ubutumwa bukakaye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania gukomeza gukoresha izina rye mu nyungu ze bwite, by’umwihariko mu rwego rwo kwiyamamaza.

Ibi byabaye nyuma y’uko Diamond Platnumz avuze izina rya Fantana ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye yakoreye i Lagos muri Nigeria, ibintu Fantana yavuze ko bitumvikana na gato, cyane cyane niba koko Diamond ari mu buzima bwiza bw’urushako nk’uko abyigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije mu butumwa bumara amasaha 24 (Instagram Stories), Francine Nyanko Koffi, uzwi ku izina rya Fantana, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba Diamond akomeje kumuvuga mu ruhame no mu bitaramo bye, amubaza impamvu amwitaho mu gihe avuga ko yishimiye ubuzima bwe bwite.

Yagize ati: “Niba koko wishimiye urushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe?”

Fantana yongeyeho ko bidakwiye ko umuhanzi ufite izina rikomeye nka Diamond ahagarara imbere y’imbaga y’abantu mu gitaramo mpuzamahanga, aho kwibanda ku muziki we, agahitamo kuvuga izina rye.

Yakomeje ashimangira ko imyitwarire ya Diamond isa n’iy’umuntu ukimufitiye amarangamutima, amusaba kubireka akibanda ku buzima bwe bwite n’urushako rwe agaragaza nk’urw’icyitegererezo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo yuzuyemo uburakari, Fantana yamushinje gukoresha ishusho y’urushako rwe mu rwego rwo kwiyamamaza, anagaragaza ko n’impeta ye itagaragara ku kiganza cye.

Ati: “Ntundakarire uyu mugoroba! Uranyitaho cyane birenze urugero. Reka izina ryanjye riruhuke. Jya wita ku rushako rwawe rwo ku mbuga nkoranyambaga n’iyo mpeta nto, itagaragara.”

Fantana yanaburiye Diamond Platnumz ko nakomeza ku mwivangira mu buzima bwe, ashobora kumenya undi Fantana atari azi.

Izi ntonganya zakomeje gukurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’aba bahanzi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye. Kugeza ubu, Diamond Platnumz nta cyo aratangaza ku by’aya magambo akomeje kumuvugaho.

Fantana na Diamond Platnumz bakanyujijeho

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here