39.8 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeImyidagaduro“Nifuzaga gushaka nkiri muto” – Jason Derulo agaragaza ikimubabaza ku buzima bwe...

“Nifuzaga gushaka nkiri muto” – Jason Derulo agaragaza ikimubabaza ku buzima bwe bw’urukundo

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Jason Derulo, yatangaje ko atewe agahinda no kuba ageze ku myaka 36 y’amavuko atarashaka umugore, mu gihe mu bwana bwe yari yarigiriye inzozi zo kubaka urugo akiri muto.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Complex News, muri gahunda “Open Late with Peter Rosenberg”, aho yavuze ko yifuzaga gushaka umugore afite imyaka mike, kuko yabonaga ko byari kumufasha kugira ubuzima butekanye no kwirinda stress ikabije.

Jason Derulo yasobanuye ko akiri muto yatekerezaga ko azashaka umugore byibuze afite imyaka igera kuri 23, ariko uko imyaka yagiye yiyongera, akabona ko igihe cyagiye kimurenza, inzozi ze z’urukundo zigenda zisubira inyuma.

Uyu muhanzi yavuze ko gushaka hakiri kare byari kumufasha kwirinda zimwe mu ngeso zitari nziza, bikanamufasha gutuza mu bitekerezo no mu buzima bwe bwa buri munsi. Yongeyeho ko gushaka hakiri kare bituma umugabo amenya inshingano hakiri kare, kuko ahora atekereza ku hazaza h’umuryango we n’uko azawutunga.

Nubwo atarashaka, Jason Derulo afite umwana umwe yabyaranye n’umunyamideli Jena Frumes mu mwaka wa 2021. Avuga ko kuba umubyeyi byamuhaye isomo rikomeye ku nshingano n’ubuzima, nubwo inzozi zo gushaka umugore akiri muto zitigeze zigerwaho uko yabitekerezaga.

Aya magambo ye yakiriwe n’abatari bake mu bakunzi be, bamwe bagaragaza ko bamwumva, abandi bakamwibutsa ko ubuzima butagendera ku gihe umuntu yihaye, ahubwo bugakurikiza uko ubuzima bumeze icyo gihe .

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here