37.4 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduro“N’igihe amakuru akomeye ari hanze, sinatinya gushyira hanze umuziki wanjye” — Alyn...

“N’igihe amakuru akomeye ari hanze, sinatinya gushyira hanze umuziki wanjye” — Alyn Sano ashimangira ubutwari bwe

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko adashyira umutima ku mpungenge zo gutinya gusohora igihangano cye bitewe n’uko hari andi makuru ari kwigarurira imitwe y’itangazamakuru, ashimangira ko umuziki we ufite agaciro karenze ibihe by’ako kanya.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI Tv, Alyn Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zigamije kumva ako kanya gusa, ari byo bimuha imbaraga zo kudaha agaciro impungenge zo kuba igihangano cye cyatwarwa n’ibindi bikomeje kuvugwa cyane muri sosiyete.

Ati: “Reka reka, nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye. N’igihe M23 yafata Bukavu ntiyigeze imbuza, nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”

Yakomeje asobanura ko yizera umwimerere w’ibihangano bye kuko bidashira vuba, ati: “Nyuma y’imyaka ingahe, umuntu azongera yumve cyangwa arebe ya ndirimbo, ntazibaze ngo yasohotse mu gihe hari amashusho y’urukozasoni ya Yampano.”

Shengero Aline (Alyn Sano) yanongeyeho ko umuhanzi ushingira umuziki we gusa ku bigezweho (trends) aba yishyize mu kaga, kuko iyo ibyo bigezweho birangiye n’icyamamare cye gishobora kuzima niba nta mwihariko yubatse.

Ati: “Umuhanzi ukurikira ibigezweho gusa mu byo aririmba, ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho, aba afite ibyago byinshi byo kuzima, cyane cyane iyo ya trend igeze ku musozo.”

Uyu muhanzikazi yanemeje kandi ko muri uyu mwaka ateganya gushyira hanze album ye ya kabiri, izakurikirana iyo yise Rumuri aheruka gusohora. Nubwo ataratangaza izina ry’iyo album nshya, yavuze ko izaba irimo zimwe mu ndirimbo ze zamaze kujya hanze zirimo Chop Chop yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, Turn It Up ndetse na Fire.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here