Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko adashyira umutima ku mpungenge zo gutinya gusohora igihangano cye bitewe n’uko hari andi makuru ari kwigarurira imitwe y’itangazamakuru, ashimangira ko umuziki we ufite agaciro karenze ibihe by’ako kanya.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI Tv, Alyn Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi ukora indirimbo zigamije kumva ako kanya gusa, ari byo bimuha imbaraga zo kudaha agaciro impungenge zo kuba igihangano cye cyatwarwa n’ibindi bikomeje kuvugwa cyane muri sosiyete.
Ati: “Reka reka, nta kintu cyambuza gushyira hanze igihangano cyanjye. N’igihe M23 yafata Bukavu ntiyigeze imbuza, nkanswe amashusho ya Yampano atamara n’iminsi ibiri.”
Yakomeje asobanura ko yizera umwimerere w’ibihangano bye kuko bidashira vuba, ati: “Nyuma y’imyaka ingahe, umuntu azongera yumve cyangwa arebe ya ndirimbo, ntazibaze ngo yasohotse mu gihe hari amashusho y’urukozasoni ya Yampano.”
Shengero Aline (Alyn Sano) yanongeyeho ko umuhanzi ushingira umuziki we gusa ku bigezweho (trends) aba yishyize mu kaga, kuko iyo ibyo bigezweho birangiye n’icyamamare cye gishobora kuzima niba nta mwihariko yubatse.
Ati: “Umuhanzi ukurikira ibigezweho gusa mu byo aririmba, ntashyiremo bwa budasa bwe abantu bamumenyereyeho, aba afite ibyago byinshi byo kuzima, cyane cyane iyo ya trend igeze ku musozo.”
Uyu muhanzikazi yanemeje kandi ko muri uyu mwaka ateganya gushyira hanze album ye ya kabiri, izakurikirana iyo yise Rumuri aheruka gusohora. Nubwo ataratangaza izina ry’iyo album nshya, yavuze ko izaba irimo zimwe mu ndirimbo ze zamaze kujya hanze zirimo Chop Chop yakoranye na Bensoul wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, Turn It Up ndetse na Fire.



