Umuhanzikazi Belinda Niwabo uzwi ku izina rya Kin Bella yatangaje ko n’ubwo akunda cyane abana kandi yifuza kuzaba umubyeyi, igitekerezo cyo gusama kimutera ubwoba bukomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Sheila Price, Kin Bella yavuze ko gutwita, cyane cyane gutwara inda, ari ikintu kimutera impungenge nyinshi. Yavuze ko rimwe na rimwe ahumeka bigoranye n’iyo ari uko amaze kurya agahaga, bityo agatekereza uko byamera aramutse atwaye umwana mu nda bikamugora kubyiyumvisha.
Yagize ati: “Nkunda cyane abana, ariko gutwita no gutwara inda bintera ubwoba. N’iyo maze kurya ngahaga, hari igihe numva mpumeka bigoranye. Iyo ntekereje umwana uri mu nda yanjye, birantangaza cyane ku buryo ntamenya uko byamera.”
Uretse ibyo, Kin Bella yanagarutse ku buryo akunda kwigenga no kwifatira ibyemezo ku buzima bwe. Yavuze ko ataramenya neza niba yakwemera umugabo wamugenzura, kuko yakuriye mu buzima bwo kwiyitaho no kwifatira imyanzuro.
Yagize ati: “Nakwifuza kubyara, ariko sinzi niba nakwemera ko umugabo angenzura. Nakuriye mu kwiyobora no kwiyitaho, bityo guhindura iyo mitekerereze byaba bigoye cyane.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo yifuza kuzabyara no kurera umwana, yemera ko mu muryango, umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore bagomba kuba bangana, nta n’umwe ugomba gutegeka undi.



