Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimye ku mugaragaro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera politiki ye ikakaye yo gukomanyiriza abimukira, cyane cyane abaturuka mu bihugu bya Afurika, no kugabanya inkunga Amerika yahaga amahanga.
Ibi Museveni yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Leta ya Uganda, aho yagaragaje ko icyemezo cya Trump cyo gushyira imbere inyungu z’igihugu cye kigomba kubera isomo rikomeye ibihugu bya Afurika bikomeje kwishingikiriza ku bufasha bwo hanze.
Yagize ati: “Nkunda cyane Perezida Trump. Avuga ko adashaka ko abantu bajya muri Amerika. Ndamushimira cyane rwose uburyo anyirukanira abantu batagira icyo bakora yo. Ariko se ubundi murajya muri Amerika gukora iki? Mwagumye hano muri Uganda. Ibi bitwigisha ko tugomba kubaka ubushobozi bwacu hano iwacu no muri Afurika muri rusange.”
Perezida Museveni yavuze ibi mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bukomeje gufata ibyemezo bikomeye mu by’ububanyi n’amahanga, birimo guhagarika zimwe mu nkunga zagenerwaga ibihugu bikennye, cyane cyane ibyo muri Afurika, ndetse no kongera ibisabwa ku baturage bifuza Visa zo kujya muri Amerika.
Mu byemezo byavugishije benshi, harimo urutonde rw’ibihugu bigera kuri 39, birimo na Uganda, aho abaturage babyo basabwa gutanga ingwate ya $15,000 kugira ngo bahabwe Visa ya Amerika, icyemezo cyakiriwe nabi n’abatari bake ku mugabane wa Afurika.
Museveni agaragaza ko kwishingikiriza ku mfashanyo z’amahanga bigira ingaruka mbi ku miyoborere myiza, kuko bigabanya inshingano z’abayobozi imbere y’abaturage babo, bikadindiza n’iterambere rirambye ry’ubukungu.
Yongeyeho ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu kwihaza mu by’ibanze, guteza imbere inganda, ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku mutungo wayo bwite.
Ibi bitekerezo bya Museveni byiyongereye ku by’abandi banyapolitiki bo muri Afurika batangiye kunenga umuco wo gusabiriza inkunga. Umudepite wo muri Kenya, Caleb Amisi, aherutse gutangaza ko Afurika ikwiye guhindura imyumvire, ikava ku gusaba ikinjira mu biganiro mpuzamahanga nk’umufatanyabikorwa ureshya n’abandi.
Yagize ati: “Afurika igomba kwitandukanya n’umuco wo gusabiriza inkunga. Ikwiye gutangira kuganira n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu buryo bwo kubahana nk’impande zombi, aho guhora yicisha bugufi isaba.”
Mu gihe politiki za Trump zikomeje gutera impaka ku isi, amagambo ya Perezida Museveni agaragaza ko hari abayobozi bo muri Afurika batangiye kubona ayo mahame nk’amahirwe yo kongera gutekereza ku cyerekezo cy’umugabane, hibandwa ku kwigira, kwihaza no kwiyubakira ejo hazaza hatagendera ku mfashanyo z’amahanga.



