Nobat Twezire uzwi nka Nobat Events, usanzwe ugutegura ibitaramo, yatangaje ko yahinduye imitekerereze n’imyitwarire nyuma yo kumara igihe afunzwe azira icyaha cyo gutoteza abantu akoresheje imbuga nkoranyambaga, avuga ko ibyo yanyuzemo byamubereye isomo rikomeye ry’ubuzima.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube, aho yemeye ko mu bihe byashize yagize imyitwarire itari myiza, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu ntambara z’amagambo yagiranaga n’abandi barimo umuhanzi Eddy Kenzo.
Nobat yavuze ko igihe yamaze afunzwe cyamuhaye umwanya wo kwisuzuma no kongera gutekereza ku buzima bwe, aho yaje gusanga yarakundaga gukoreshwa n’abandi mu ntambara zabo zo ku mbuga nkoranyambaga, ariko bakamutererana igihe yagize ibibazo by’amategeko.
Yagize ati: “Igihe namaze mfite umwanya wo gutekereza cyanyeretse ingaruka z’ibyo nakoraga. Ubu nashize inyuma intambara zose nari mfite.”
Yongeyeho ko ibiganiro bye bya TikTok Live, byamenyekanye cyaneho kwibasira Eddy Kenzo, n’umugore wa Kenzo, byahagaritswe burundu, ashimangira ko atazongera kwijandika mu makimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga.
Nobat yemeje ko umubano we na Eddy Kenzo nta kibazo ukigifite, avuga ko intambara yari hagati yabo yamaze kurangira.
Ati: “Nahisemo amahoro. Sinshaka kongera kuba mu ntonganya zo ku mbuga nkoranyambaga.”
Yanatangaje kandi ko n’ubwo aherutse kutajyanwa mu itsinda ry’abakoraga mu gutegura ibitaramo bahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, atigeze abigira ikibazo cyangwa ngo abigaragaze mu ruhame, abifata nk’ikigeragezo cyamufashije gukomera ku cyemezo yafashe cyo guhinduka.
Nobat ashimangira ko ubu yibanze ku kwiyubaka, kwemera amakosa yakoze no kwirinda amakimbirane, agaragaza ko iminsi ye yo kurwanira ku mbuga nkoranyambaga yamaze kurangira burundu.



