27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroNobat atangaza ko yahagaritse intambara yari afitanye na Eddy Kenzo nyuma yo...

Nobat atangaza ko yahagaritse intambara yari afitanye na Eddy Kenzo nyuma yo kujyanwa muri gereza

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Nobat Twezire uzwi nka Nobat Events, usanzwe ugutegura ibitaramo, yatangaje ko yahinduye imitekerereze n’imyitwarire nyuma yo kumara igihe afunzwe azira icyaha cyo gutoteza abantu akoresheje imbuga nkoranyambaga, avuga ko ibyo yanyuzemo byamubereye isomo rikomeye ry’ubuzima.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube, aho yemeye ko mu bihe byashize yagize imyitwarire itari myiza, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu ntambara z’amagambo yagiranaga n’abandi barimo umuhanzi Eddy Kenzo.

Nobat yavuze ko igihe yamaze afunzwe cyamuhaye umwanya wo kwisuzuma no kongera gutekereza ku buzima bwe, aho yaje gusanga yarakundaga gukoreshwa n’abandi mu ntambara zabo zo ku mbuga nkoranyambaga, ariko bakamutererana igihe yagize ibibazo by’amategeko.

Yagize ati: “Igihe namaze mfite umwanya wo gutekereza cyanyeretse ingaruka z’ibyo nakoraga. Ubu nashize inyuma intambara zose nari mfite.”

Yongeyeho ko ibiganiro bye bya TikTok Live, byamenyekanye cyaneho kwibasira Eddy Kenzo, n’umugore wa Kenzo, byahagaritswe burundu, ashimangira ko atazongera kwijandika mu makimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga.

Nobat yemeje ko umubano we na Eddy Kenzo nta kibazo ukigifite, avuga ko intambara yari hagati yabo yamaze kurangira.

Ati: “Nahisemo amahoro. Sinshaka kongera kuba mu ntonganya zo ku mbuga nkoranyambaga.”

Yanatangaje kandi ko n’ubwo aherutse kutajyanwa mu itsinda ry’abakoraga mu gutegura ibitaramo bahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, atigeze abigira ikibazo cyangwa ngo abigaragaze mu ruhame, abifata nk’ikigeragezo cyamufashije gukomera ku cyemezo yafashe cyo guhinduka.

Nobat ashimangira ko ubu yibanze ku kwiyubaka, kwemera amakosa yakoze no kwirinda amakimbirane, agaragaza ko iminsi ye yo kurwanira ku mbuga nkoranyambaga yamaze kurangira burundu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here