Mu misozi miremire ya Mulenge, ahazwi nka Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025 handitswe amateka mashya atari asanzwe. Ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, abaturage bizihije umunsi mukuru wa Noheli mu mahoro, mu mutekano no mu ituze, ibintu byari byaribagiranye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Minembwe, mu myaka myinshi ishize yari imaze kuba isibaniro ry’intambara, amasasu n’ihungabana rikomeye ry’abasivili, yagaragaje isura nshya itari imenyerewe.
Kuva umutwe wa Twirwaneho watangira kugenzura aka gace mu kwezi kwa kabiri kwa 2025, umutekano watangiye kugaruka buhoro buhoro, bituma abaturage bongera kwizera ko amahoro ashoboka.
Umwe mu Banyamulenge utuye muri Minembwe yatangarije itangazamakuru ko Noheli y’uyu mwaka itandukanye cyane n’izabanje.
Yagize ati: “Noheli y’uyu mwaka yizihijwe mu byishimo n’ituze. Umwaka ushize kuri aya masaha, amasasu ni yo yavugaga, abantu bahungabanye, nta kwizihiza Noheli byabaga bihari.”
Uyu muturage yasobanuye ko mu bihe byashize, ubwo Minembwe yagenzurwaga n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, iminsi mikuru yabaga nk’iyavumwe. Aho kuba umwanya wo kwishimira ubuzima, Noheli yahindukaga umunsi w’ubwoba, amarira n’amaraso.
Yakomeje avuga ko impinduka zabaye uyu mwaka zatumye Abanyamulenge baba mu gihugu no mu mahanga bongera guhumeka.
Ati: “Ibyishimo si i Minembwe gusa. No mu mahanga aho Abanyamulenge baba, abantu baranezerewe kubona iwabo hatuje. Ni ibintu twashimira Imana.”
Ibi byishimo ariko ntibyatumye bibagirwa akababaro k’abandi. Uyu muturage yagaragaje ko Noheli y’uyu mwaka isize isomo riremereye ku mutima.
Ati: “Twibutse cyane ababuze ababo, abafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’abari mu bitaro barwaye indwara zatewe n’akarengane n’intambara. Abo bose tubashyize mu biganza by’Imana.”
Iyi Noheli ya 2025 igaragaza isura ebyiri z’ukuri muri Minembwe n’akarere ka Kivu y’Amajyepfo muri rusange.
Ku ruhande rumwe, hari icyizere gishya giturutse ku mutekano wongeye kugaruka; ku rundi ruhande, hari ibikomere by’imyaka myinshi y’intambara, iyicwa ry’inzirakarengane n’iyicwa ry’icyizere bikikeneye kuvurwa.
Ku isi yose ikomeje gukurikirana ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Noheli yizihirijwe mu Minembwe mu 2025 ishobora gufatwa nk’ikimenyetso gito ariko gifite uburemere bukomeye: ikimenyetso cy’uko n’ahabaye ikuzimu kw’intambara, amahoro ashobora kongera kubyara icyizere cy’ejo hazaza.
Nubwo urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rukiri rurerure kandi rutoroshye, iyi Noheli yabaye isoko y’ihumure ku Banyamulenge, ishimangira ko amahoro atari inzozi zidashoboka, ahubwo ari intego ishobora kugerwaho iyo umutekano n’ituze bihabwa umwanya.



