24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeIyobokamanaNoheli yari iya kera! Impumeko y’Abanya-Kigali kuri Noheli ya 125 mu Rwanda...

Noheli yari iya kera! Impumeko y’Abanya-Kigali kuri Noheli ya 125 mu Rwanda yasize ishusho itandukanye n’iyo bari basanzwe bamenyereye.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umunsi mukuru wa Noheli usanzwe ufatwa nk’igihe cy’ibyishimo, gusangira n’imiryango, gusohokera ahantu hatandukanye no kugura byinshi, ariko kuri benshi mu Banya-Kigali, Noheli y’uyu mwaka yasize ishusho itandukanye n’iyo bari basanzwe bamenyereye.

Mu biganiro bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali, abaturage bahurije ku kuba ubwitabire bw’ibirori bya Noheli bwagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Ibi byagize ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku minsi mikuru, aho bamwe mu bacuruzi bavuga ko icyashara cyabaye gike, abandi bakemeza ko abakiliya bagabanutse ku buryo bugaragara.

Mugabekazi Zolat, ukora umwuga wo gutunganya inzara, avuga ko Noheli y’uyu mwaka itamuhiriye nk’uko byari bisanzwe. Asobanura ko mu myaka yashize yabonaga abakiliya benshi ku buryo byasabaga guteganya gahunda hakiri kare, ariko kuri iyi Noheli ibintu byahindutse.

Ati: “Amafaranga si nk’aya mbere, Noheli bayigize nk’umunsi usanzwe. Mbere wazanaga abantu benshi bakaza ari benshi cyane, ariko ubu ni nk’ibisanzwe. Ugereranyije n’indi myaka, amafaranga yabaye make cyane.”

Iyi mvugo ihurizwaho na Mwenedata Hervé utwara abagenzi kuri moto, uvuga ko Noheli y’uyu mwaka itari “ishyushye” nk’uko byahoze. Avuga ko hari abagenzi yamaze kuganira na bo bamubwiye ko badafite ubushobozi bwo kwizihiza uyu munsi mukuru bitewe n’ibura ry’amafaranga.

Ati: “Uko nari nzi Noheli zashize si ko iyi nayibonye. Abantu bamwe bambwiye ko badafite ubushobozi bwo kuyizihiza kuko akazi kabaye gake, n’ayo bakorera adahagije.”

Ku bwe, ubuzima bukomeje kugorana ku baturage bamwe, bigatuma bagabanya amafaranga bakoresha mu minsi mikuru, bagahitamo kuyifata nk’umunsi usanzwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari n’abemeza ko bishimiye Noheli nk’uko bisanzwe. Nsabimana Fred avuga ko we n’abo mu muryango we babashije kuyizihiza neza, basohoka bagatembera kandi bakishimana.

Ati: “Noheli nayizihije neza, twasohotse turishimye. Noheli nyifata nk’umunsi ivuka rya Yezu Kristu ryibukirwaho.”

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakora ubucuruzi bwihariye bo bavuga ko babonye abakiliya benshi, by’umwihariko abakora mu byo kurya no mu gutunganya imisatsi. Hussam Awad, ukomoka muri Sudani akaba ari Umuyisilamu ukorera mu Mujyi wa Kigali mu mwuga wo guteka, avuga ko nubwo atizihiza Noheli, ariko yishimiye uko Abanyarwanda bamushyigikiye muri ibi bihe.

Ati: “Noheli nziza ku bavandimwe bacu b’Abakirisitu. Turi Abisilamu ariko dushyigikira Abakirisitu, tubifuriza ibyiza. Dushimira Abanyarwanda uko badushyigikira mu bucuruzi, kandi tunejejwe no kuba dukorera mu Rwanda.”

Awad agaragaza ko ubucuruzi bwe bukomeje gutera imbere kubera imikorere myiza ya Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zirimo RRA na RDB, ashimangira ko igihugu gifite umutekano n’ibidukikije byiza by’ubucuruzi.

Ibyo kubona abakiliya benshi kandi bihurizwaho na Tegu Josué, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ukora akazi ko gutunganya imisatsi mu Rwanda. Avuga ko ku munsi wa Noheli babanza gukorera abakiliya, bakabona kuyizihiza ari uko akazi karangiye.

Mu ncamake, Noheli y’uyu mwaka yasigiye benshi isura ivanze: kuri bamwe yabaye umunsi usanzwe kubera ibibazo by’ubukungu, ku bandi iba igihe cy’akazi kenshi, naho hari n’ababashije kuyizihiza mu byishimo. Icyakora, abenshi mu Banya-Kigali bahuriza ku kuba Noheli yo mu 2025 itari “ishyushye” nk’izabanje, cyane cyane bitewe n’ibura ry’amafaranga ku baturage benshi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here