20 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomeImyidagaduroNta muntu ngomba ubusobanuro ku buzima bwanjye— Israel Mbonyi ashyira iherezo ku...

Nta muntu ngomba ubusobanuro ku buzima bwanjye— Israel Mbonyi ashyira iherezo ku mpuha zimuvugwaho

Date:

Related stories

Ni ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

  Umuraperikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, SHENSEA, yahakanye byimazeyo amakuru...

Ijoro rimwe, inzozi n’umuziki: Uko ‘Ntacyo’ ya Butera Knowless yavukiye mu buriri

  Butera Knowless yongeye gutungura abakunzi b’umuziki nyarwanda, ahishura inkuru...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umuramyi ukunzwe cyane Israel Mbonyi yashyize umucyo ku mpuha zimaze iminsi zimuvugwaho, zirimo izivuga ko yaba yarabyaye mu ibanga akabihisha. Mbonyi yagaragaje ko atazigera atanga ibisobanuro ku buzima bwe bwite, kuko ari ubwe kandi nta wundi bireba.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku myiteguro y’igitaramo cye gikomeye “Icyambu 4 Live”, giteganyijwe kubera muri BK Arena tariki ya 25 Ukuboza 2025. Muri icyo kiganiro, Mbonyi yavuze ko yisanga mu mwanya wo kwirinda gusobanura ibihuha by’abantu, kuko atabifata nk’ibigomba kumutesha agaciro.

Ati: “Nta muntu n’umwe ngomba ubusobanuro ku buzima bwanjye bwite. Hari ibintu umuntu agomba kubaha no kugumana na we.”

Uyu muramyi yanagarutse ku kibazo cyagarutsweho kijyanye n’aho igitaramo cye cyabera, aho hari abifuzaga ko cyimurirwa muri Sitade Amahoro. Mbonyi yasobanuye ko impamvu nyamukuru ituma akomeza guhitamo BK Arena ari uko ari ho honyine hari ibyuma by’amajwi bigezweho kandi byujuje ibisabwa ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: “Kugeza ubu, BK Arena ni yo ifite ibyuma by’amajwi bihagaze neza ku buryo twabasha gutanga igitaramo cyiza, gikwiriye abakunzi bacu.”

Igitaramo “Icyambu 4 Live” gitegerejwe na benshi, kikazaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana biteganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2025. Mbonyi yavuze ko ari gutegura igitaramo kizaba cyihariye, kirangwa n’umwimerere n’ubutumwa bwubaka imitima ya benshi.

IFOTO: IGIHE

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here