38.8 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduro“Nta muntu uzambuza kwakira unyifuza”_Sheilah Gashumba yasubije abamushinja kwiba abagabo b’abandi

“Nta muntu uzambuza kwakira unyifuza”_Sheilah Gashumba yasubije abamushinja kwiba abagabo b’abandi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC) wo muri Uganda, Sheilah Gashumba, yasubije abamushinja kwivanga mu rukundo rw’abandi bagore, agaragaza ko nta kintu na kimwe cyazamubuza kwakira abagabo bamwereka ko bamwifuza.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Uyu mwaka wa 2026 watangiye urimo impaka n’akavuyo kuri Sheilah Gashumba, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugirana amakimbirane n’inshuti ze za hafi. Ibyo byakurikiwe n’ibirego by’uko asigaye ajya yivanga mu rukundo rw’abandi, ibintu byakomeje kuvugwa cyane kuri Snapchat mbere yo gukwira no ku zindi mbuga.

Ku ifoto imwe Sheilah yashyize kuri Instagram, umwe mu bayikurikirana witwa irenah81 yamwanditse amusaba kureka “kwiba abagabo b’abandi.” Icyakora, ubwo butumwa ntibwamubujije kugira icyo asubiza.

Mu gusubiza, Sheilah Gashumba yagaragaje ko atazahindura imyitwarire ye kubera ibyo abantu bavuga, ashimangira ko igihe cyose hari umugabo umwereka ko amwifuza, atabona impamvu yo kumwirukana.

Ati: “Kubwamahirwe make sinzabihagarika, igihe cyose bakomeza kunyifuza. Niba banagize amahirwe nkabiyumvamo, nta kintu na kimwe kizahagarika reggae.”

Iyi mvugo ye yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo abo yakira, mu gihe abandi bakomeje kumunenga. Gusa, Sheilah Gashumba yasize asobanuye ko atiteguye kubaho ashingiye ku byo abantu bamuvugaho, ahubwo ahitamo gukomeza kubaho uko abyumva.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here