Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, yatangaje ko nta rushako rwigeze rubaho hagati ye n’umupasiteri wo muri Kenya.Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, asubiza ibihuha byari byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, byavugaga ko yaba yarashyingiranywe n’uwo mupasiteri mu ibanga.
Rose Muhando yasobanuye ko gukundwa n’umuntu bidahita bisobanura gushyingirwa, ashimangira ko urushako ari icyemezo gikomeye kidafatwa n’abantu.
Yavuze ko atakwemera ko hagira umuntu umushyiraho igitutu ngo yemere urushako atabanje kugisha inama Imana, kuko ari yo iyobora ibyemezo by’ubuzima bwe.
Uyu muhanzikazi yanavuze ko n’iyo umuntu yagera ku muryango we cyangwa akagaragaza ubushake bwo kumurambagiza, bitahita bihindura imyanzuro ye, kuko ijambo ry’Imana ari ryo rya nyuma.
Ku byerekeye umupasiteri wavuzwe mu makuru amuhuza na we, Rose Muhando yavuze ko adashaka kumuvugaho nabi, kuko amwubaha nk’umukozi w’Imana, bityo agahitamo icyubahiro aho kwinjira mu mpaka.
Rose yemeye ko nk’abandi bagore na we yifuza gushyingirwa, ariko ashimangira ko kwizera kwe n’amahame ayoborwa n’Imana ari byo ashyira imbere kurusha ibyifuzo bye bwite.
Uyu muhanzikazi wa Gospel yanongeye guhakana amakuru yavugaga ko yaba yarashyingiwe mu ibanga muri Kenya, avuga ko adakunda guhisha ukuri ku buzima bwe, anasaba abantu kwirengagiza ibihuha.



