Umuraperi Khalifan Govinda n’umuhanzikazi Oxygen batangaje ko bababajwe cyane n’amagambo yuzuyemo gusebanya n’agasuzuguro bakomeje kubona ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gushyira hanze amafoto y’ibirori byo kwirega byabereye mu rugo rwa nyirakuru wa Oxygen.
Mu kwezi gushize ni bwo aba bombi, bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo, bafashe icyemezo cyo kujya kwirega ku miryango yabo, bagamije guha agaciro ababyeyi n’ababareze, aho bitari igikorwa cyo kwishimisha gusa, ahubwo cyari igishingiye ku ndangagaciro n’ishimwe.
Ku ikubitiro, Khalifan ni we wabanje kwereka umubyeyi we Oxygen mu muhango wicishije bugufi, utaritabiriwe n’abantu benshi. Ibi byatewe n’uko yari yarabanje kubana n’umukunzi we atabanje kubimenyesha nyina, bikaza gutuma amusaba ko yazamwereka umukazana mu buryo bwemewe.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Khalifan ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe berekeje mu Karere ka Rubavu, mu rugo rwa nyirakuru wa Oxygen, aho habereye igikorwa cyo kwirega nyuma yo kubana batarasezeranye.
Nyuma y’aho amafoto y’ibirori ashyiriwe ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram ya Oxygen, hahise hakurikiraho inkubi y’ibitekerezo bikakaye. Bamwe banenze aba bombi kuba barateguye ibirori mu nzu bavuga ko itari imeze neza, bakavuga ko batari bakwiye kwita ku myambaro, imodoka n’amashusho meza, mu gihe aho birori byabereye hatari hasize irangi cyangwa hataravuguruwe uko bikwiye.
Hari n’abibajije aho aba bombi bakura ubushobozi bwo gukodesha imodoka no gukora amashusho y’indirimbo zihenze, nyamara ngo bakananirwa gusimbuza urugi rw’ibiti rwari mu nzu ya nyirakuru wa Oxygen.
Mu kiganiro cyashyizwe ku muyoboro wabo wa YouTube, Khalifan na Oxygen basabye abantu kujya babanza kumenya inkomoko n’impamvu iri inyuma y’ibyemezo by’abantu, aho kwihutira kubacira imanza bishingiye ku mafoto babonye.
Oxygen yavuze ko yababajwe cyane no kubona abantu basuzugura inzu bataramenya amateka yayo. Yagize ati:“Nkiri umwana iriya nzu nta n’urugi yagiraga, twashyiragamo umwenda nk’ishuka ishaje. Nta sima yabagamo, nasengaga Imana buri munsi ngo izamfasha tube mu nzu irimo sima n’amashyarazi.”
Yakomeje asobanura ko impamvu bahisemo gukorera ibirori mu rugo rwa nyirakuru atari ukubura ahandi bajya, ahubwo byari ugushimira no guha icyubahiro umubyeyi wamureze mu bihe bikomeye, nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be akiri muto.
Ati:“Twari dufite amahitamo menshi: amahoteli meza, inzu z’abavandimwe, n’ahandi henshi heza. Ariko icyari ingenzi kuri twe, ni uguha icyubahiro uriya mukecuru mfata nk’umubyeyi wanjye.”
Inkuru y’urukundo rwa Khalifan na Oxygen yatangiye kumenyekana cyane nyuma y’uko Oxygen agaragaye mu ndirimbo ya Khalifan yise ‘La Fin’, aho uyu muraperi yemeje ko ari umukunzi we, nyuma bakaza no gufata icyemezo cyo kubana.



