38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomePolitikeNtibyoroshye ko intambara imaze imyaka irenga 30 ihita ihagarara – Minisitiri Kayikwamba

Ntibyoroshye ko intambara imaze imyaka irenga 30 ihita ihagarara – Minisitiri Kayikwamba

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro yo muri Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kana tariki ya 04 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Wagner Kayikwamba Thérèse, yasobanuye iby’ingenzi biri muri ayo masezerano n’icyerekezo cy’amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko intambwe ya mbere igaragara kandi ifatika ari guhagarika imirwano, kuko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’impande zombi bwo kubahiriza amasezerano.

Yagize ati:”Guhagarika imirwano ni intambwe ya mbere, kuko byerekana ko buri wese yifuza amahoro.”

Minisitiri Kayikwamba yakomeje agira ati” Ntibyoroshye ko intambara imaze imyaka irenga 30 ihita ihagarara”, gusa yongeraho ko amasezerano agomba gushyirwa mu bikorwa ku bwitange bw’impande eshatu zasinye, gukurikirana bya hafi no kuganira bihoraho.

Aya masezerano yo muri Washington, amaze amezi menshi akorwaho ibiganiro bya dipolomasi, afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here