Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro yo muri Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kana tariki ya 04 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Wagner Kayikwamba Thérèse, yasobanuye iby’ingenzi biri muri ayo masezerano n’icyerekezo cy’amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko intambwe ya mbere igaragara kandi ifatika ari guhagarika imirwano, kuko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’impande zombi bwo kubahiriza amasezerano.
Yagize ati:”Guhagarika imirwano ni intambwe ya mbere, kuko byerekana ko buri wese yifuza amahoro.”
📰 Also Read This:
Minisitiri Kayikwamba yakomeje agira ati” Ntibyoroshye ko intambara imaze imyaka irenga 30 ihita ihagarara”, gusa yongeraho ko amasezerano agomba gushyirwa mu bikorwa ku bwitange bw’impande eshatu zasinye, gukurikirana bya hafi no kuganira bihoraho.
Aya masezerano yo muri Washington, amaze amezi menshi akorwaho ibiganiro bya dipolomasi, afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.




